Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports, Perezida Uwayezu Jean Fidele akunda cyane hagati ya Essomba Onana, Heritier Luvumbu na Joachiam Ojera

Perezida Uwayezu Jean Fidele uyobora ikipe ya Rayon Sports yubaha Heritier Luvumbu Nzinga kurusha uko yubaha Essomba Leandre Willy Onana na Joachiam Ojera.

Muri iyi kipe ya Rayon Sports harimo abakinnyi batatu b’Abanyamahanga bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe aho bifuza gufasha Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka w’imikino n’Igikombe cy’Amahoro.

Abo bakinnyi ni Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Muri aba bakinnyi bose uvuga rikumvikana mu maso ya Perezida Uwayezu Jean Fidele ni Heritier Luvumbu, bikaba bivugwa ko hari igihe ahembwa mbere y’abandi ndetse we agahimbazamusyi akabona mbere y’abandi.

Aba bakinnyi bose Rayon Sports igenderaho bazasoza amasezerano mu mpeshyi y’uyu mwaka aho bose bigoranye ko bazaguma muri iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda