Kuri iki Cyumweru harabura amasaha makeya umukino wa Rayon Sports na APR FC ugatangira gusa kuri ubu amakipe yose yahiye ubwo bwinshi cyane nyuma yo kugaragaza impungenge zo gutinya kurorwa mu myitozo ya nyuma ibanziriza uyu mukino utegerejwe n’ abenshi.
Ubwo abafana ba Rayon Sports bari betegereje kureba imyitozo ya nyuma batunguwe no kubona iyi kipe yambara ubururu n’ umweru itaje gukorera ku kibuga basanzwe bitorezaho kiri Munzove kugira ngo babone neza ishusho y’ umukino ariko amaso ahera mu kirere izuba ririnda rirenga batabonye ikipe yabo, abafana batashye bibaza impamvu ikipe yabo itigeze iza gukorera imyitozo ku kibuga cyo Munzove nabo birabacanga.
Abakunzi b’ iyi ntabwo haciye iminota myinshi ubwo bari bavuye ku kibuga baza kumva ko yagiye kwitoreza mu Bugesera ku kindi kibuga yari yatiye nyuma yo gukeka ko mubafana harimo intasi za APR FC zari zizanye imiti yo guca intege abakinnyi ba Rayon Sports.
Ku ruhande rwa APR FC nabo bari bakaniye ku kibuga basanzwe bakoreraho imyitozo I shyorongi ,nta muntu n’ umwe wari wemerewe kwinjira mu kibuga mu rwego rwo gukaza ubwirinzi. Umukino urahuza ya makipe yombi uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Werurwe 2025 saa Cyenda z’ amanywa kuri Sitade Amahoro ni mugihe umukino uheruka guhuza aya makipe yombi kuri iyi Sitade warangiye anganyije ubusa ku busa.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’ amanota 42 irarusha ikipe ya APR FC amanota abiri gusa.
Ubwo bivuze ko Rayon Sports niza gutsinda irahita irusha amanota atanu APR FC mu gihe Ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu niza gutsinda irusha inota rimwe ikipe ya Rayon.