Ntabwo dusezerewe na APR FC kuko twayirushije ,ahubwo dusezerewe n’ umusifuzi_ Perezida wa Gasogi United

 

Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles ( KNC) , ubwo umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United wari urangiye yavuze ko ikipe ye idakuwemo na APR FC ahubwo ikuwemo n’ umusifuzi.

Ibi yabitangaje ubwo abanyamakuru bari bamubajije uko yabonye umukino maze abasubiza n’ uburakari bwinshi agira ati” Twebwe Ntabwo dusezerewe muri 1/4 cy’ Igikombe cy’ Amahoro kubera ko twarushijwe na APR FC ahubwo byatewe n’ umusifuzi utayibaniye ndizera ko namwe mwabibonye muzagende mu byivugire”.

Ni umukino wabaye ku isaha ya Saa moya z’ umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Werurwe 2025, uzakuragira amakipe yombi aganyije ubusa ku busa.

Uyu mukino ikipe ya Gasogi United yawutangiye ifite imbaraga nyinshi ndetse wabonaga ishaka kwataka cyane kugira ngo irebe ko yakishyura igitego yatsinzwe mu mukino ubanza kuko yari yatsinzwe na APR FC 1_0.

Bidatinze mu minota 10 ya Mbere ikipe ya Gasogi united yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko abasifuzi b’ umukino bakomeza kugenda bayirega kurarira. Ntabwo byahereye aho kuko Gasogi United wabonaga ibyemezo byinshi birimo kuyifatirwa ntabwo byishimiwe ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko yibwaga.

Ikipe zombi zakomeje kugenda zatakana cyane ariko n’ ubundi umukino urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya yahise ikatisha itike yo gukina imikino ya 1/2 cy’ igikombe cy’ Amahoro kuko yakomeje kubera igitego 1_0 yatsinze Gasogi United mu mukino ubanza.APR FC muri 1/2 cy’ igikombe cy’ Amahoro izahura n’ ikipe ya Police FC yasezereye AS Kigali mu mukino wabanjirije uyu, ku ntsinzi y’ ibitego 4_3 mu mukino ibiri.

Related posts

Ikipe ya Mukuru VS yinyaye mu isunzu.

Umunyamakuru Sam Karenzi yigaritse abasaza ba Rayon Sports abaha imikino ibiri gusa batsindwa agasaba imbabazi abakunzi ba Murera.

Ese ikipe ya Rayon Sports isigaye kuki? Abakunzi bayo musenge , Umutoza nawe abonye bigoye akuramo ake karenge.