Perezida wa Rayon Sports agiye kuzana umusimbura wa Sellami uherutse guta akazi

 

Ejo hashize tariki ya 06 Werurwe 2025 , nibwo Perezida w’ Umuryango wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, yatangaje ko agiye kuzana umusimbura wa Quanan Sellami, uherutse gusezera akazi avuga ko agiye kurwaza umugore we.

Hashize iminsi micye uwari umutoza wungirije wa Rayon Sports,Quanan Sellami, yandikiye ibaruwa iyi ikipe ayisezera kubera impamvu z’ umuryango we aho bivugwa ko uyu mutoza arwaje umugore we ko byabaye ngombwa ko ajya ku mwitaho.

Ibi Perezida wa Rayon Sports yabitangaje ubwo Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC wari urangiye ikipe ya Murera yitwaye neza itsinda 1_0.

Ubwo yari abajijwe icyo ikibazo cyo kuzana umutoza wungirije wa Rayon yagize ati”Umutoza Wungirije yatashye kubera umuryango we, umudamu we ararwaye. Ku munsi wejo umutoza wungirije muzamubona “.

Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports, yatangaje no ku mukino iyi kipe ye ifitanye na APR FC kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025. Uyu muyobozi yavuze ko uyu mukino bawiteguye nk’ abazatsinda ndetse asubiza abakinnyi ba APR FC bavuga ko kudatsinda Rayon Sports byaba ari igihombo kuri bo.

Mu magambo ye yagize ati” Umukino wo ku Cyumweru ni amanota 3 nk’ ayandi yose ariko tuwiteguye nk’ abazawutsinda ntabwo twiteguye nk’ abazawutsindwa. Twebwe kudatsinda APR FC cyaba ari igombo inshuro 2. Nizeye abakinnyi banjye nizeye n’ umwuka barimo”.

Kugeza ubu muri Rayon Sports haravugwamo kudahembwa kw’ abakinnyi ndetse na bamwe mu bayobozi bareba ubuzima bwa buri munsi bw’ ikipe ariko umukino wa APR FC ushobora kuzaba byose byakemutse ukirikije icyizere ubuyobozi bufite.

 

Related posts

Byagenze gute kugira ngo umukino wa APR FC na Rayon Sports uvugwemo amarozi?

Ntabwo dusezerewe na APR FC kuko twayirushije ,ahubwo dusezerewe n’ umusifuzi_ Perezida wa Gasogi United

Ikipe ya Mukuru VS yinyaye mu isunzu.