Hamenyekanye ibihano bikomeye FERWAFA igiye gufatira Ndizeye Samuel wa Rayon Sports nyuma yo gukorera ikosa Nduwayo Valeur akabura umwuka

Umukinnyi wo hagati wa Musanze FC, Nduwayo Valeur, yatumye imitima ya benshi bari kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, iva mu gitereko nyuma y’uko aguye hasi akabura umwuka ubwo ikipe ye yakinaga na Rayon Sports.

Nduwayo Valeur yakiniwe nabi na Ndizeye Samuel ku munota wa 45 ubwo umusifuzi wa kane yari amaze kwerekana iminota ibiri y’inyongera.

Umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdulkarim yahise atanga ikarita y’umuhondo kuri myugariro wa Rayon Sports wakoze iri kosa ryabereye ahagana mu kibuga hagati.

Gusa, nyuma y’amasegonda make, Twagirumukiza yahise ahindura icyemezo cye atanga ikarita itukura kuri Ndizeye Samuel wari umaze gukora iryo kosa. Icyitaramenyekanye ni ukuba iki cyemezo Twagirumukiza yaragifashe agendeye ku nama za bagenzi be cyangwa ku buremere bw’ikosa atari yabonye neza.

Iyi karita itukura yabaye nk’iteje ukutumvikana ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bajya mu kibuga gusobanuza umusifuzi, abandi bafata abashakaga kumusagararira.

Nubwo ibyo byabaga, Nduwayo Valeur wari uryamye hasi yabaye nk’utaye ubwenge ndetse guhumeka biranga ku buryo byahagaritse imitima ya bamwe mu bakinnyi b’impande zombi.

Umunya-Kenya Namanda Luke Wafula yagaragaye yipfutse mu maso arira aza kureba bagenzi be bari bagiye guhamaza imodoka y’imbangukiragutabara ngo yinjire mu kibuga. Ni mu gihe Umugande Ben Ocen na we yari yikoreye amaboko.

Abaganga b’amakipe yombi bihutiye kujya mu kibuga ngo baramire ubuzima bw’uyu mukinnyi mu gihe bagenzi be [aba-Rayon Sports n’aba-Musanze FC] bakuyemo imipira bakamuhungiza kugira ngo abone akayaga.

Harerimana Obed wa Musanze FC na Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Rayon Sports bihutiye guhamagaza ’ambulance’ no gushaka uburyo yinjira mu kibuga.

Imodoka y’imbangukiragutabara ikigera mu kibuga, Nduwayo yafashijwe kubona umwuka ahumeka mbere y’uko azazanzamuka agahaguruka. Mu gikorwa cyamaze hafi iminota icyenda uhereye ubwo yari amaze kugwa, yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli.

Nduwayo yahise asimburwa na Nshimiyimana Clément wakinnye neza muri uyu mukino Musanze FC yatsinzemo ibitego 2-0 byinjijwe na Peter Agblevor na Namanda Luke Wafula ku munota wa 84 n’uwa 87.

Amakuru agezweho ni uko Nduwayo Valeur yaraye atashye ndetse ameze neza.

Amakuru ari kuvugwa ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ni uko Ndizeye Samuel ashobora gufatirwa ibihano byo guhagarikwa imikino itatu ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]