Umutoza Haringingo Francis yatonganyije bikomeye abakinnyi batatu ba Rayon Sports abizeza ibihano bikakaye nyuma yo gutsindwa na Musanze FC

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian yanenze abakinnyi be bose by’umwihariko Ndizeye Samuel, Ramadhan Awam Kabwili na rutahizamu Musa Esenu uko bitwaye bigatuma batabasha kumuha umusaruro ushimishije.

Musanze FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2022-23 yakinnye idafite abatoza.

Musanze yari imaze iminsi itangaje ko umutoza mukuru wa yo ukomoka muri Kenya, Frank Ouna adahari aho yagiye kwivuza ndetse n’umwugiriza we Mushimiyimana Maurice Maso adahari aho yagiye kwiga muri Uganda yatsinze Rayon Sports yasoje ari abakinnyi 10 ibitego 2-0.

Ku munota wa 26 Peter Agblevor yazamukanye umupira aca kuri ba myugariro ba Rayon Sports, akata umupira uca imbere y’izamu habura umuntu ukozaho akaguru, umupira urengera mu rundi ruhande.

Ku munota wa 40 Uwiringiyimana Christophe yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Onana ikosa rihanwa na Iraguha Hadji wateye umupira mu nguni, Steven Ntaribi umupira awutereka muri koroneri.

Ku munota wa 45 Ndizeye Samuel yabonye ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga hinjiramo Nshimiyinama Celemnet. Igice cya mbere cyarangiye 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka, Tuyisenge Arsene ava mu kibuga Hinjiramo Kanamugire Roger. Ku munota wa 54, Musanze FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wari uzamukanwe na Harerimana Obed, awuhereza Peter wasigaranye n’umunyezamu ashota umupira urenga izamu.

Ku munota wa 65 Musanze FC yakoze impinduka Ben Ocen yavuye mu kibuga Dufitumufasha Pierre. Musanze FC yagumye kuganza Rayon Sports ndetse inagenzura imikinire yayo, gusa uburyo bw’ibitego bukanga. Ku munota wa 75 Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego, ku mupira muremure watewe na Iraguha Hadji umupira Ntaribi Steven awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 84 Rayon Sports yatsinzwe igitego cya mbere cyatsinzwe na Peter Agblevor ku mupira yari ahawe na Niyonshuti Gad.

Nyuma y’iminota 2 ku munota wa 86 Musanze FC yabonye igitego 2 cyatsinzwe Namanda Wafula ku mupira yari aherejwe na Mbogamizi Patrick wakinnye neza uyu mukino, wanabaye umukinnyi w’umukino. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu.

Ubwo umukino wari urangiye umutoza Haringingo Francis Christian bageze mu rwambariro yabwiye abakinnyi ko atashimishijwe n’uko bitwaye, by’umwihariko anenga Visi Kapiteni Ndizeye Samuel wabonye ikarita itukura, umuzamu Ramadhan Awam Kabwili na rutahizamu Musa Esenu utabashije kubonera ikipe igitego.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi