Mu gihugu cya Kameruni , mu Mujyi wa Yaoundé haravugwa inkuru ibabaje , y’ abantu bagera kuri 14 bahitanywe n’ inkangu ubwo bari bagiye gushyingura umuntu wabo wari witabye Imana, nk’ uko Ubuyobozi bwabitangaje.
Amakuru avuga ko aba bantu bapfuye bari bitabiriye umuhango wo gushyingura nk’ uko guverineri w’ Akarere, Naseri Paul Bea abivuga.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, mu masaha y’ umugoroba itsinda ry’ abatabazi ryakomeje gushakisha imirambo n’ abarokotse. Abaturage bavuga ko imiryango myinshi y’abari baje gushyingura yari iteraniye mu mahema manini ari hejuru y’uyu musozi, igihe igice cy’ubutaka cyamanukaga kigatwara bamwe.
Iki ni kimwe mu biza bitewe n’ikirere muri Kameruni cyahitanye abantu benshi uyu mwaka.Abanyamakuru bavuga ko imvura nyinshi yateje imyuzure ikabije muri Kameruni muri uyu mwaka,yangiza ibikorwa remezo ndetse inimura abaturage ibihumbi.