Hafashwe abantu 10 bakekwaho kugurisha abantu , inkuru irambuye…

Muri Uganda haravugwa inkuru , y’ abantu batawe muri yombi na Polisi bakekwaho kugurisha abantu bababeshya ko bagiye kubaha akazi bakanabaka amafaranga kugira ngo babahe akazi nyuma bakabagurisha aho kubaha akazi bababwiraga mbere.

Abafashwe ni abantu 10 bari bagiye kugurishwa barimo abakobwa 9 n’ umuhungu umwe , abakobwa bari hagatu y’ imyaka 18 na 23 naho umuhungu yaru afite imyaka 18 na 23 nahi umuhungu yaru afite imyaka 19.

Abo bantu bavuga ko bagiye bava ahantu hatandykanye gusa bakaba barahurijwe munzu iri mu mudugudu wa Busiwondo mu ntara ya Dabani ari naho Polisi yabasanze ku wa Gatatu.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Dabani , Bwana Martin Tsebeni, avuga ki abo bantu bahohotewe babanza kwakwa amashiringi hagati ya 900, 000 na 1.2 Miliyoni y’ amashiringi, yagurishijwe bava i Lira, Amolatar , Mbale, Tororo , Soroti, Mukono, Uburengerazuba bwa Uganda na Kisumu [ Kenya] nyuma yo gusezeranwa akazi.

Bwana Tsebeni yanze guhakana ko bishoboka ko uyu mutwe ushobora kuba uri inyuma y’ ibindi bikorwa bitemewe ku mupaka.Ati: “Aba bakekwa ntibashobora kugira uruhare mu icuruzwa ry’abantu gusa ahubwo bagerageza guhisha ibyaha byabo bitwaje ko bakora ubucuruzi”, akomeza avuga ko iperereza nirirangiye, aba bakekwa bazashyikirizwa urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu no kwambura abantu.

Umwe mu bahohotewe wo mu Karere ka Amolatar yavuze ko umuryangi we wagurisheinw inka ebyiri kugira ngi uzamure miliyoni 1.3 z’ Amashilingi zo kwishyura iryi tsinda nyuma yo kumusezeranya akazi muri bank imwe mu gihugu. Gusa abaturage bose bahuriza mu kuvuga ko hariho itsinda ry’ abantu mu bice bitandukanye by’ igihugu b’ abateka.

Yagize ati: “Nkomoka mu muryango uciye bugufi cyane kandi papa yagombaga kugurisha inka zacu ebyiri gusa kugira ngo tubone amafaranga iryo tsinda ryasabaga kuko twizeraga ko nimara kubona akazi, nzahindura w’umuryango wanjye.”

Yagaragaje ko usibye amafaranga yishyuye, iryo tsinda ngo ryatumye yishyura amashilingi 200.000 y’inyongera nk’umusanzu we w’ubukode, ariko amezi atatu ngo arashize nta kazi kari kaboneka kandi barakamwijeje.

Bwana Gordon Nasasira, umuyobozi w’iryo tsinda ariko, yahakanye ibyo ashinjwa birimo gucuruza abantu no kubambura amafaranga,  ahubwo avuga ko bakoranye n’umuryango “Empowered Consumerism” umuryango uha amahirwe y’ubucuruzi urubyiruko rudafite akazi.

Nasasira utuye mu Karere ka Kabale ati: “Turi umuryango mushya utanga ibisubizo by’ubucuruzi ku rubyiruko rudafite akazi; turakubwira ibijyanye n’ubucuruzi, uburyo ushobora kubona amafaranga kandi ni wowe wemera kwishyura amafaranga ukinjira mu bucuruzi cyangwa ugahitamo.”

Ibi kandi byamenyekanye ubwo umwe mubatekewe umutwe yabibwiye Umuyobozi w’ Intafa ya Dabani , Faizal Nholobe ngo yaje yinubira konyamhuwe amafaranga ye n’ itsinda ry’ abantu b’ ababmgabo nk’ uko Dail Monitor ibivuga .

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro