Rayon sports niyo gusabirwa, Abafana bariye karungu, umukinnyi wa 7 iyi kipe yasinysishije yatumye abafana bayisengera Isengesho ryimpuhwe!

Abafana ba rayon sports basengeye iyi kipe nyuma yo kubona abakinnyi bari kuyisinyira urwego bariho.


Ibi byakozwe nabamwe mu bakunzi biyi kipe babarizwe mu bumwe fan club ubwo iyi kie yatangazaga ko imaze gusinyisha umukinnyi wa 7 Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC, uyu yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa 7 isinyishije.


Arsène ukina asatara izamu, yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2022, atandukanye na Espoir FC nyuma y’imyaka 3 ayikinira.


Uyu akaba abaye umukinnyi wa 7 ikipe ya Rayon Sports isinyishije mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.


Ni nyuma ya Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Related posts

Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?