Intambara hagati y’umutwe w’inyeshyama zirwanira muri Congo(RDC) M23 Ingabo za FARDC irakomeje aho iyi ntambara igiye ku mara amezi asaga 5 nyuma y’uko hari hashize amezi atatu uyu mutwe urwana ariko ukaza gusubira inyuma mu birindiro byawo.
Nkuko umuyobozi wa M23 Gen.sultan makenga abyivugira ikiriho ubu,intambara irashyushye hagati yimpande zombi kuko M23 yatangaje ko iri kugaba ibitero ku ngabo za FARDC ,ndetse baka batangaje ko ntagahunda yo guhagarara bafite kugeza igihe Leta ya Congo yemeye gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye.
Willy Ngabo umuvugizi wa M23 yagize ati “Imirwano irakomeje tumaze kwigarurira imidugudu y’i Bunagana ariyo Kavange na Kashiru.Ingabo za FARDC zahungiye i Kanombe hafi n’umupaka wa Uganda. Kuri iyi nshuro intambara irafunguye twiteguye guhita dufata umupaka wa Bunagana mu rwego rwo kwirinda’’.
M23 yubuye i mirwano nyuma yuko umushumba wa kiliziya Gatorika Papa Francis ahagaritse urugendo yari afite muri iki gihugu,ibi bikaba bisa naho byabongereye imbaraga zo kugumya kugaba ibitero ku ngabo za FRDC.
Umutwe wa M23 mu masezerano uvuga leta ya Congo itashyizwe mu bikorwa, harimo ko ingabo zawo zigombaga gushyirwa mu gisirikare cya Leta ndetse no gusezerwa nkabandi basirikare bose,ikindi nuko hari uburenganzira basaba leta kubantu bavuga ikinyarwanda muri Congo nabo bagafatwa nkabanyagihugu nkabandi.
Kuri ubu imirwano irakomeje kandi nta cyizere cyo kuba yahagarara ku buryo bworoshye kuko bigarukwaho nabanya politiki batandukanye.