Gitifu wabigize akamenyero yongeye gutabwa muri yombi azira icyo yaraherutse kuzira

 

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Kigarama , mu Murenge wa Kigarama, aho yatawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga 10.000 Frw.

Uru rwego rwatangaje ko uyu muyobozi yafashwe ku wa 1 Ugushyingo 2024, akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke y’amafaranga 10,000 Frw yarahawe n’Umuturage kugirango akore ikinyuranyije n’itegeko aho yari kuzamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka inzu.

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi twatangaje ko atari ubwa mbere uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari akurikirwanyweho icyaha nk’icyo cyo gusaba no kwakira indonke kuko na tariki 20 Werurwe 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye rwamutegetse kujya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarubuye buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi no kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda igihe cyose agikurikiranyweho icyo cyaha.

Icyo gihe mu 2023 ngo yatawe muri yombi amaze kwakira 20.000 Frw kugira ngo adadunga iduka ry’umuturage ryari ryabereyemo urugomo.Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda