Abantu 14 barimo abana 13 bishwe n’ inkuba ubwo barimo bambaza Imana.

 

inkuba yishe abantu 14 mu gihugu cya Uganda ubwo bari mu masengesho

Inkuru y’ akababaro, iteye agahinda naho abantu 14 barimo abana13 bakubiswe n’ inkuba ubwo bari mu masengesho.

Byabereye mu nkambi aho n’inkuba mu nkambi ya Palabek iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.

Iyi nkuru ibabaje yabaye ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, ubwo zimwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi zari mu isengesho ry’umugoroba hari kugwa imvura.

Kituuma Rusoke uvugira Igipolisi cya Uganda yavuze ko abantu batangiye isengesho mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, byagera Saa Kumi n’imwe n’igice inkuba n’imirabyo bigakubita hagapfa abantu 14 barimo abana n’undi umwe w’imyaka 21.

Amakuru kandi avuga ko hakomeretse kandi abantu 34 bajyanwa ku bitaro bya Paluda kwitabwaho.

 

Mu Inkambi ya Palabek irimo impunzi zirenga 80.000, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, abenshi muri bo bakaba baturuka bihugu by’Abaturanyi bya Uganda birimo na Sudani y’Epfo.

Related posts

Benshi batunguwe! Burera umugabo yabyaye umwana w’umuhungu amwita Vladimir Putin arwana n’abaganga

Huye: Ibyabaye ni agahomamunwa umugabo yagiye gusambana akubitwa ifuni ahita apfa.

Batunguwe! Umusore yagiye kwiba yihindura umukobwa ,abanyerondo bakizwa n’ amaguru