Gisagara: Uko bisanze barashwe na Polisi nyuma yo gusambanya Umugore no ku mwica urubozo

 

Mu Karere ka Gisagara,mu Murenge wa Save , haravugwa inkuru y’ abasore babiri bakurikiranyweho kwica Umugore nyuma y’ uko bari bamaze ku mufata ku ngufu, baguwe gitumo n’ umupolisi bashaka ku murwanya na we ahita abarasa.

Ngo aba basore bashakishwaga nyuma yo gusambanya ku ngufu no kwica urubozo uwitwa Mukandekezi Clementine ,Aho bamusanze iwe bakanamutwara ibyo yari afite byose. Polisi ivuga ko bashakishijwe barafatwa ,ariko baza gupfumura kasho barimo baratoroka umupolisi abagwa gitumo baramurwanya ahita abarasa.

Abarashwe ni Nshimiyimana Eric w’ imyaka 22 y’ amavuko, n’ uwitwa Nshimiyimana Innocent w’ imyaka 20 y’ amavuko nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi wa Police y’ u Rwanda,ACP Boniface Rutikanga.

Amakuru avuga ko abo basore bishe Mukandekezi w’ imyaka 28 y’ amavuko wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, mu Kagari ka Munazi, nyuma y’ uko bamusanze iwe mu rugo aho yibanaga ,bagatobora inzu bakamusambanya barangije gukora icyo gikorwa cy’ ubunyamaswa bahita bamwica ndetse batwara na bimwe mu byo yari atunze.

Umuvugizi wa Police ,ACP Boniface Rutikanga, ati” Twatangiye ku bashika nyuma y’ uko bigaragaye ko batorotse. Mu masaha ya Saa Sita n’ igice z’ amanywa ,nibwo 2 muri bo baguwe gitumo n’ umupolisi aho bari bihishe ,batangira ku murwanya arabarasa.

Gusa ngo mugenzi wabo wa Gatatu(3) ,witwa Gabiro Jean de Dieu yafashwe. Kuri ubu hari gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uburyo aba bakekwaho ubu bugizi bwa nabi babashije gucukura kasho bagatoroka, n’ ikihishe inyuma y’ ubugome bakoreye Mukandekezi.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu