Gisagara: Abaturage basabye ubuyobozi gukemurirwa ikibazo kibabangamiye

 

 

Ubundi ubusanzwe itumanaho ni ikintu gikomeye kuko kibasha gufasha abantu kuba bahana ku bintu bitandukanye gusa muri imwe mu mirenge yo mu ntara y’amajyepfo bo bavuga ko babangamiwe nuko itumanaho ritabasha kugerwaho neza nkuko babyifuza.

 

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu ntara y’amajyepfo cyane cyane iyo mu karere ka Gisagara ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cy’uburundi haravugwa ikibazo cya bamwe mu bahatuye bavuga ko bagorwa cyane n’itumanaho,aho usanga kugira ngo bahamagare abantu hifashishijwe telefone zabo ngendanwa bitajya bikunda kubashobokera kuko muri telefone zabo hazamo iminara y’I burundi bakagorwa no kubona servise zitangwa hifashishijwe telefone.

 

Mu kiganiro twagiranye nabo baturage badutangarije ko babangamiwe cyane nicyo kibazo ndetse banasaba Leta kubafasha bagakemurirwa icyo kibazo.

Umwe muri abo baturage yagize ati” nukuri rwose iki kibazo kiratubangamiye cyane kuko hari igihe uba ushaka guhamagara umuntu byihutirwa ariko wajya guhamagara bikanga kuko haba hagiyemo imirongo y’itumanaho yo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi”.

Undi muturage nawe kandi yagize ati”turasaba umubyeyi wacu ari we Leta kudufasha igakemura iki kibazo rwose kuko hari nk’igihe uba uryamye n’injoro ushaka nko gutabaza uhuye n’ikibazo runaka ariko bikakwangira kubera icyo kibazo ugasanga gutangira amakuru ku gihe bibaye ikibazo bigatuma hari byinshi byangirika rwose”.

Mu kiganiro na Guverineri w’intara y’amajyepfo madamu Kayitesi Alice avuga ko icyo kibazo kizwi kandi ko kiri gushakirwa umuti urambye kugira ngo kibe cyakemuka aho yagize ati ” icyo kibazo rwose turakizi ndetse turi no kugishakira umuti ndetse mu minsi ishize twaganiriye na sosiyete y’itumanaho ya Mtn itwemerera ko igiye kongera iminara kugira ngo icyo kibazo kibashe kuba cyakemuka birambye”.

Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Gisagara

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro