Gisagara: RIB yaburiye abakingira ikibaba abakora icuruzwa ry’abantu

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyakomerezaga mu kagari ka Nyakibungo mu murenge wa Gishubi wo mu karere ka Gisagara, bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bemeje ko ubushukanyi bukorwa n’abantu batazi bibaho muri aka gace ndetse ko hari bamwe na bamwe byabayeho bikabagiraho ingaruka gusa nyuma y’ibiganiro biyemeza kubikumirira kure no gutangira amakuru ku gihe. Ku rundi ruhande urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwaburiye buri muturage we ukingira ikibaba abakora ibi kubireka bakajya batanga amakuru.

Umukozi wa RIB Mwenedata Philbert asaba abaturage gukumira  icuruzwa ry’abantu by’umwihariko ku Turere twegereye imipaka  yavuze ko ubusanzwe umuntu atari igicuruzwa, ndetse bidakwiye ko acuruzwa mu buryo ubwo aribwo bwose; ariko igihangayikishije ari uko hari aho bigaragara ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kiriho hirya no hino ku isi, ariyo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kukirwanya.

Yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rishobora gukorerwa imbere mu Gihugu no mu mahanga,  abwira abaturage zimwe mu mpamvu zitera icuruzwa ry’abantu zirimo ubujiji n’ubukene bukabije.

Agaruka ku izindi mpamvu yagize ati: “Ihohotera n’ubwumvikane buke mu ngo nayo ni impamvu, kwifuza gukira vuba cyane cyane urubyiruko rw’iki gihe abenshi baba bashaka gukira vuba, akumva atazanyura muri za nzira zose tuzi abantu banyuramo bashaka amafaranga cyangwa bashaka ubuzima, wamugeraho ukamubwira uti ndashaka yuko tujya muri ibi bintu kandi harimo imari, akaza wese atabanje gutekereza.”

Yakomeje agira ati: “Abafite inshingano z’uburere bw’abana n’urubyiruko muri rusange iyo badohotse ku nshingano zabo, nacyo ni icyuho cy’icuruzwa ry’abantu. Iyo utegereye umwana wawe ngo umenye ibyo abamo, abo bagendana, umenye n’ibitekerezo bye munajye inama; ushobora kuzisanga yagucitse kuko hari abantu barimo mamureshya ku ruhande.

Yasabye abaturage kuba maso no kugira amakenga batangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire uwo ari wese wacuruza abantu.Yagize ati: “Ababajyana babizeza ubukire, ndetse n’ibindi bishuko yewe hari n’abajya gucuruzwa batabizi ariko mugomba kuba maso uwo waketseho iki cyaha ugomba kumenyesha inzego z’umutekano zikwegereye ndetse yaba iz’ibanze, RIB ndetse n’abandi bayobozi.”

Hari bamwe mu baturage b’i Gishubi  bitabiriye ubu bukangurambaga,bagize icyo batangariza kglnews

Migabo Theogene utuye mu mudugudu Kagarama, akagari ka Nyakibungo, mu murenge wa Gishubi avuga ko mu biganiro bahawe bungutse byinshi cyane cyane basobanuriwe uburyo ubucuruzi bukorerwa abantu bukorwamo ku buryo n’utabuzi yabumenye. Avuga kandi ko biteza ingaruka nyinshi ari n’ihohoterwa rikomeye avuga ko biyemeje gufata ingamba zo kubirwanya nk’abaturage.

Yagize ati “Ingamba twafashe buri muntu ni ukuba ijisho rya mugenzi we dutanga amakuru ku gihe ahashoboka hose nk’abaturage”.

Mbarushimana Beatrice wo mu mudugudu wa Bamba we avuga ko avuga ko bagiye kubikumira umuntu wese wabona ugerageje gushaka gushuka no gucuruza abana akaba yahita yohutira gutanga amakuru kandi ku gihe. Yagize ati “Byajyaga bibaho akenshi ukumva umuntu yavuye mu ishuri ukumva umuntu ngo yamuboneye akazi, akagenda muri ubwo buryo ntitumenye ko agiye gucuru”. Akomeza avuga ko ubu ingamba bagiye gufata ari izo gushishikariza abana bose gukunda ishuri.

Muri ubu bukangurambaga RIB yasobanuye ko hari ingaruka nyinshi zigera ku muntu wacurujwe zirimo izo ku mubiri nko gusambanwa, gukubitwa, guterwa indwara zitandukanye, ingaruka ku bijyanye n’amarangamutima n’imitekerereze n’ingaruka ku bukungu; hasobanuwe kandi n’icyo amategeko ateganya ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu.

Umuyobozi muri RIB mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha, Mwenedata Philbert, yasobanuriye abatuye i Gishubi ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu
Abatuye i Gishubi  bishimiye ibisobanuro bahawe ku icuruzwa ry’abantu, biyemeza kugira uruhare mu kurikumira

Abatuye i Gishubi  bitabiriye ari benshi ibiganiro bivuga ku icuruzwa ry’abantu

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro