Dore inkuru nziza ishimishije ku bakunzi ba Rayon Sports

Byamenyekanye ko rutahizamu wa Rayon Sports, Alsény Camara Agogo, azamara icyumweru hanze y’ikibuga, nyuma kuvunikira mu myitozo yo ku wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023.

Aho yakandagiwe na Mucyo Didier mu myitozo yaberaga ku kibuga cyo mu Nzove,byari byateye ihungabana ku bafana ba Murera ariko ubu barishimira ko aragaruka vuba.

Uyu Rutahizama yaje ahasanga Musa Simba Esenu na Bale Charles ,uyu mwataka Gikundiro yitezeho ibitangaza ntago arayikinira umukino habe nuwa gicuti .

Alsény Camara Agogo yakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée, anyura mu makipe atandukabye harimo ay’iwabo nka Kaloum, Horoya AC, Hassania d’Agadir yo muri Maroc, na AS Dakar Sacré-Cœur na Guédiawaye FC yo muri Sénégal.

Nubwo hari amakuru avuga ko Rayon Sports ishobora gutandukana nawe cyangwa bakamuhemba adakina,kubera umubare uru hejuru w’abanyamahanga ifite.

Indi mpamvu nuko urwego rwe rw’imikinire rutari kurwego rwa Rayon Sports nk’ikipe ikomeye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda