Gisagara: Abafite ubumuga barishimira ko bakuriwe imbogamizi mu nzira, bakaba bakataje mu nzira y’iterambere

Umwe mu bafite ubumuga mu murenge wa Nyanza ashyikirizwa inyunganirangingo yo kwifashisha mu rugendo!

Abafite ubumuga bo mu karere ka Gisagara barishimira ko bakuriweho imbogamizi n’inzitizi bahuraga na zo mu bihe byashije, bikabangamira iterambere n’uburenganzira byabo; kuri ubu bakaba barubakiwe ubushobozi bubafasha kwiteza imbere bakora imirimo inyuranye ibyara inyungu.

Ibi byagaragajwe kuri uyu Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abantu bafite ubumuga; igikorwa ku rwego rw’aka karere cyabereye mu murenge wa Nyanza.

Bamwe mu bafite ubumuga bari baje kwizihiza umunsi wabahariwe, bemeza ko kuri ubu bakuriweho imbogamizi zababangamiraga, icyakora bagasaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi kuko bifuza gukomeza gukora ibyisumbuyeho.

Bizumuremyi Jean Bosco wo mu kagari ka Nyaruteja, akaba n’umwe mu bari mu bahagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) mu gace atuyemo, yavuze ko ubuyobozi bwabahuje n’abafatanyabikorwa batandukanye, babafasha gusobanukirwa ko na bo bashoboye batangira kwiteza imbere.

Ati ”Haje imishinga imwe n’imwe idufasha kwiteza imbere. Ubu abafite ubumuga bo muri uyu murenge wa Nyanza twiteje imbere, ah n’iyo wazenguruka uyu murenge wose udashobora kubona ufite ubumuga usabiriza kuko twarabiciye twiteza imbere.”

Niyonagira Hadidjah wo mu kagari ka Higiro yagize ati “Uko mbireba, nta mbogamizi zigihari, ariko n’iyo zaba zihari, twasaba ubuyobozi gukangurira n’imiryango ibarizwamo abafite ubumuga bagihisha, kubashyira ahagaragara na bo bagakora bakiteza imbere.”

Yakomeje agaragaza ibihe bitoroshye banyuragamo mu bihe byashize n’icyizere cy’uyu munsi, ati “Kera twari twarahejwe n’amateka ariko uyu munsi turishimira ko atari ko bikimeze. Urabona ko nshobora gucuruza inyanya, intoryi ndazifite nta kibazo abantu baranshorera. Ikindi urabona ko mfite na telefone nubwo ari nto ariko twavugana.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yavuze ko muri iyi myaka 30 ishize hatewe intambwe ishimishije mu iterambere ry’abafite ubumuga, agaragaza ko ubuyobozi bwasobanukiwe ko iyo umuntu ufite ubumuga akuriweho imbogamizi, ashobora kugira ibyo Atanga.

Ati “Abafite ubumuga kera bajyaga bakorerwa ihezwa rishingiye ku bumuga bafite, ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu cyacu abafite ubumuga bahawe agaciro gakomeye. Iyo bakuriweho imbogamizi cyangwa inzitizi barashoboye; mwabonye ibikorwa bakora haba ari ubudozi, ubworozi bw’inzuki cyangwa ubucuruzi, byose barabikora kandi bibateza imbere.”

Habineza yakomeje atanga umukoro ku bantu bafite ubumuga, aboneraho gusana imiryango y’abafite ubumuga babaheza mu ngo kubashyira ahagaragara kuko na bo bashoboye.

Ati “Tubashishikariza kwikuramo umuco wo gusabiriza cyangwa se uwo kugaragaza ko bafite intege nkeya. Nta makuru twabonye ku bantu bakima agaciro abafite ubumuga, ariko turamutse tuyabonye iyo miryango imeze ityo twayigira inama tukayiganiriza bakumva ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi bose. Nta n’ubwo twabishyigikira.”

Akarere ka Gisagara kavuga ko ibi katabigeraho hatabayeho uruhare rw’abafatanyabikorwa ari na yo mpamvu mu kwizihiza uyu munsi hashimiwe abafatanyabikorwa batandukanye barimo; Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), World Vision Rwanda, Humanity & Inclusion n’abandi.

Tariki 03 Ukuboza buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga. Uw’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti ”Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere, twubaka ejo heza”. Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga 391,735.

Umwe mu bafite ubumuga mu murenge wa Nyanza ashyikirizwa inyunganirangingo yo kwifashisha mu rugendo!
Ubwo uwashyikirijwe inyunganirangingo yerekwaga uko bayikoresha!
Abafite ubumuga bamuritse bimwe mu bikorwa byabo! Niyonagira Hadidjah [Uri gucuruza inyanya n’intoryi] ashima ko bafashijwe kumenya ibyo bashoboye!
Abayobozi basura amamurika y’abafite ubumuga!
Abafite ubumuga bwo kutumva basobanurirwa mu rurimi rw’amarenga!
Abafite ubumuga bashyikirijwe na bimwe mu bikoresho byo mu rugo nk’ibivomesho byo kubikamo amazi meza, n’imizinga ku bifuza gukora ubuvumvu!
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yemeza ko abafite ubumuga bashoboye, iyo bakuriwe imbogamizi mu nzira!

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro