Gicumbi: Yibye moto y’ umuturage wari ugiye gufata agatama afatwa arimo kuyidedembyaho nk’ uwayiguze

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore w’ imyaka 22 y’ amavuko wafashwe yibye moto y’ umuturage wari uyiparitse agiye kunywa agacupa.

Uyu musore ubwo yari amaze gufatwa yahise yemera icyaha ko ari we uyibye ku kabari.

Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Burambira mu Kagari ka Nyambare mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2023 saa tanu n’igice

SP Jean Bosco Mwiseneza,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru yahamije aya makuru ko uyu musore yafashwe nyuma yo guhabwa amakuru n’ uwari uyibwe. Ati Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Burambira saa yine n’igice z’ijoro, avuga ko asohotse mu kabari yafatiragamo agacupa yareba aho yasize aparitse moto akayibura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru yakomeje agira ati Polisi yahise itangira igikorwa cyo kuyishakisha ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, nyuma y’isaha imwe, iza gufatanwa umusore w’imyaka 22 ayigendaho muri uriya Mudugudu, wahise atabwa muri yombi.”

Uyu musore yavuze ko ubwo yibaga iyi moto aho yari iparitse ku kabari, yabanje kuyimanura ayisunika, ageze hepfo arayicomokora arayatsa atangira kuyitwara, Uyu musore yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Cyumba kugira ngo hakomeze iperereza, moto yafatanywe isubizwa nyirayo.

KGLNEWS.COM

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro