Babafashe ataramugerera ku ngingo! Muhanga umugabo yasanze umugore we arimo aratanga akabyizi k’ uwundi mugabo birangira atawe muri yombi

 

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru yatunguye benshi naho umugabo yatawe muri yombi azira gukubita umugabo yasanze arimo kumusambanyiriza umugore we.

Uyu mugabo kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mushishiro iherereye mu Murenge wa Mushishiro,azira gukubita no gukomeretsa umugabo akeka ko amusambanyiriza umugore we nuko babana mu buryo butewe n’ amategeko.

 

Uko byagenze

Uwo mugabo witwa Irafasha Diogène wo mu Mudugudu wa Twabumbogo mu Kagari ka Nsanga, mu Murenge wa Rugendabari, bivugwa ko yahoraga acungira hafi umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kuko yakekaga ko afitanye ubucuti n’undi mugabo ucururiza hafi aho, Witwa Semabumba Pierre Celestin, kugeza ubwo abasanganye iwe mu rugo mu cyumba cy’uburiri bwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, avuga ko bashiki ba nyiri urugo bamucungiye ko umugabo uza gusambana agera muri urwo rugo, ari na ko byaje kugenda mu masaha ya saa moya z’igitondo uwo mugabo akinjira, bagatabaza Irafasha akaza vuba akabasangana.

Avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yinjiye muri icyo kibazo, hakanzurwa ko Semabumba asinyira ibihumbi 270Frw ngo yiyunge na mugenzi we, ariko biza kuzamo amahane kuko yanze kuyasinyira, bagafata umwanzuro wo kumujyana mu buyobozi,Icyakora ngo n’ubundi ubwo bwumvikane bwari kugira agaciro iyo babyemeranyaho, ntibigire ingaruka ku bo bashakanye n’imiryango yabo, naho mu gihe hajemo impaka ubwo bwumvikane butashoboka, icyo gihe hakurikiraho amategeko.

Uyu mugabo wafatiwe mu rugo rw’ abandi aravuga ko yagambaniwe

Semabumba avuga ko yari asanzwe avugana koko n’umugore wa mugenzi we, bakajya baganira byo gutebya nta gahunda yo gusambana bafite, akajya anamukopa ibicuruzwa akamwishyura kugeza ubwo amwikopeshejeho na batiri ya telefone, akanamuguriza 2000Frw, ari nabyo ngo yari agiye muri urwo rugo kwishyuza, Semabumba avuga ko mu gihe cya Covid yari umuyobozi w’Umudugudu, bityo abahanwe bafatiwe mu makosa bamurakariye bakavuga ko amande bagiye bacibwa, azayabishyura akaba ari byo basigaye bamuziza.Semabumba avuga ko ubwo yajyaga kwishyuza uwo mugore muri icyo gitondo, yakiriwe kwa Diogène agahabwa intebe mu ruganiriro, mu kanya gato umugabo akabinjirana, bikarangira umugore we asohotse akabafungirana mu nzu, bakarwaniramo ashaka kumutema.

Avuga ko abaturage bamaze kuhagera Diogène yifuje ko Semabumba amuha ibihumbi 500Frw, ariko ababunze bakaza kwemeranya ibihumbi 270Frw, ariko Semabumba yanga kuyasinyira avuga ko wari umugambi wo kumuca ayo mafaranga.Agira ati “We yifuzaga ko muha ibihumbi 500Frw, ngo ni inkwano, aza kudohora avuga ko muha ibihumbi 270Frw, nanze kuyasinyira kuko njyewe nabonaga ari akagambane”.

Semabumba avuga ko kugira ngo agere mu rugo rwa Irafasha yahamagawe n’uwo mugore, amubwira ko yaza gufata amafaranga yari yaramugurije, icyakora ngo banavuganye amagambo arimo urukundo, mu gihe Irafasha yari yarashyize telefone y’umugore mu buryo bwo gufata amajwi y’umuhamagaye.Avuga ko nyuma yo kwanga gusinya yatashye, yagera hafi y’iwe Irafasha na bagenzi be bakamufata bakamukubita, bakamuvuna ukuguru ku magufa y’amano byatumye ajya kwivuza akaguru kakaba karashyizweho igipfuko cy’abavunitse amagufa, akaba anafite imibyimba ku mubiri wose, ari nabwo yajyaga kumurega kuri RIB.Agira ati “Icya mbere ni uko bangambaniye ngo banyake amafaranga, icya kabiri ni uko bankubise bakamvuna, inzego zose zirabizi. Hari imiryango imwe n’imwe yakoze imishinga yo kujya biba abantu bitwaje ko babasambanyirije abagore, abantu bakomeze babyitondere”.

Nyuma yo kutumvikana kuri ayo mafaranga, Semabumba amaze gukubitwa yagiye kurega kuri RIB, maze ubwo Irafasha na we yageraga kuri RIB agiye gutanga ikirego ko yafatiye mugenzi we mu rugo rwe, ahita atabwa muri yombi kubera gukubita Semabumba.

Itegeko rivuga iki kuri iki cyobazo?

Umunyamategeko Me Tuyisenge Theophile, avuga ko itegeko riteganya ko iyo abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, umwe afashe mugenzi we asambana, ashobora kumujyana mu nkiko cyangwa akabireka, kuko icyo cyaha gikurikiranwa ku bushake bwa nyir’ubwite.Itegeko rikaba riteganya ko uhamijwe icyaha cyo gusambana ahanishwa igihano cy’amezi atandatu, ariko kitarenze umwaka umwe, na ho ku wafashwe asambana n’umugabo cyangwa umugore w’undi ariko batasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, itegeko ntacyo riteganya iyo hatabayeho gufata ku ngufu.Ibyo bisobanuye ko uwo mugabo Irafasha ufunze ntacyo yagakwiye kuba akurikiranaho umugore we, kuko ubwo busambanyi akeka bwakozwe mu buryo bwumvikanyweho na mugenzi we, dore ko nabo bibaniraga batarasezeranye.

Tuyisenge avuga ko ingingo irengera Irafasha ari uko yavogerewe urugo, kuko nabyo ari icyaha ariko agongwa no kuba uwamuvogereye yaramukubise akamuvuna, na ho ku byo kumusambanyiriza umugore ntacyo bizafata.Umugore wa Irafasha Diogène avuga ko nyuma y’ibyabaye, yahise ahunga urugo kuko n’umugabo we yamubwiye ko atifuza kongera kumubona mu maso ye, icyakora uwo mugore avuga ko babafashe ntacyo bari bakora.

KGLNEWS.COM

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro