Ibi byabaye mu cyumweru gishize bibera mu mudugudu wa Rwasama , mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi nyuma y’aho umubyeyi w’uyu mukobwa ngo yari yamwimye amafaranga yo kujya kunywa inzoga.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yavuze ko ubusanzwe babayeho mu buryo butishoboye bityo bakaba bahorana amakimbirane naho umukuru w’uyu mudugudu wa Rwasama nawe akaba yemeje aya makuru avuga ko byabaye kandi babimenye kandi inzego z’umutekano nazo zikaba zigikomeje iperereza.
Inkuru mu mashusho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste yavuze ko uyu mukobwa n’abasore babiri bakekwaho uyu mugambi wo kwica uyu mukecuru bamaze gutabwa muri yombi aho yagize ati “Uwo mukecuru twamubonye nko mu ma saa mbiri za mugitondo aryamye ahantu yakomeretse, nuko twihutira kumujyana kwa muganga abo twakekaga turabafata harimo abahungu babiri kuko aribo dukeka ko aribo bategaga abantu nijoro bakabambura nyuma tuza gukomeza iperereza biba ngombwa ko turikorera no mu bana be harimo uwo mukobwa gusa nta makuru nyayo aratangwa ngo hamenyekane niba abifitemo uruhare”.
Ngezahumuremyi Gitifu w’umurenge wa Byumba yakomeje abwira urubyiruko ko rukwiye kwirinda ikibi cyose cyatuma abana bendereza ababyeyi babo. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya byumba mu gihe iperereza ryo rigikomeje.
Uwitabye Imana bivugwa ko amafaranga yasabwaga yari yavuye kuyafata muri VUP akaba arri amafaranga agenerwa abari mu zabukuru.