Musanze: Kuburangare bw’ abakozi babishinzwe byatumye umuturage ahanuka mu nyubako y’ isoko ahita ahasiga ubuzima , nabo batabwa muri yombi

 

Mu Karere ka Musanze haravugwa urupfu rw’ umuturage witwa Rukundo Ndahiriwe Laurent , wari ufite imyaka 36 y’ amavuko rwatewe n’ impanuka yaturutse ku cyuma gikoresha ikoranabuhanga mu kuzamura no kumanura abantu mu igorofa , kizwi nka asanseri ahita abura ubuzima.

Iyi nkuru y’ inshamugongo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023.

Ibi byabereye mu isoko rinini rya Musanze rizwi nka GOICO ahagana mu ma saa saba zamanywa zo kuri iyi tariki twavuze haruguru , ubwo uyu mugabo yarimo akora isuku muri icyo cyuma.

 

Inkuru mu mashusho

Aya makuru yemejwe na SP Alex Ndayisenga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amajyaruguru , aho yagize ati” Ni byo koko, yari umukozi usanzwe ukora isuku mu isoko rya GOICO wahitanywe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mu gutwara abantu kizwi nka Lift cyangwa ascenseur.

 

Icyo cyuma cyari kimaze iminsi kidakora ariko abakozi babishinzwe bakaba bari bamaze kugitunganya ngo cyongere gikoreshwe. Ubwo iyo mpanuka yabaga rero, Rukundo akaba yarimo abafasha gukoramo isuku”.

 

 

Alex Ndayisenga yakomeje agira ati “Iyi mpanuka yaturutse ku mikoreshereze mibi, ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ry’icyo cyuma, ari nabyo byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa nacyo”.

Amakuru yatangajwe n’ ababomye ibi biba bavuga ko ubwo yahanaguraga ibirahuri by’iyo ascenseur, yahanutse yitura hasi ku buryo abamugezeho basanze yamaze gushiramo umwuka.

Ibi byatumye abantu babiri batabwa muri yombi nk’uko SP Ndayisenga yakomeje abivuga ati: “Kugeza ubu kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye abakozi babiri, bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’iyo ascenseur, aba bakaba bakekwaho kugira uburangare bwatumye iyo mpanuka iba igahitana ubuzima bw’umuntu. Iperereza rirakomeje”.Mu butumwa yagenewe abarimo n’abashinzwe imicungire y’ibi byuma, SP Ndayisenga yagize ati: “Abakozi bashinzwe ibyuma nk’ibi bikoresha umuriro w’amashanyarazi, bakwiye kujya bitonda kandi bakagenzura kenshi imikorere yabyo. Ibyo ni ingenzi mu gukumira impanuka bishobora guteza, dore ko ibyago byo kuba umuntu yahasiga ubuzima mu gihe bikoreshejwe nabi biba ari byinshi”.

Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.