Kigali: Abakoraga ubuzunguzayi bari barashyizwe igorora none ubu barimo kurira adashira kubera ikintu bahuye nacyo

Mu Murenge  wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru itari nziza aho isoko ryari ryubakiwe abahoze bakora ubuzunguzayi ko ryahise rirakongoka .

Amakuru avuga ko kugeza ubu ntabwo haramenyekana agaciro k’ ibyahiriye muri isoko.

Amakuru akomeza avuga ko iri soko riri mu Kagari ka Kibenga

Aya makuru y’ iyi nkongi y’ umuriro wibasiye riri ya soko ,  yamenyekanye ku  gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Kamena 2023,  ahagana saa cyensa z’ amanywa.

Umwari Pauline ,  Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Gasabo ,  yabwiye ikinyamakuru umuseke dukesha ino nkuru ko hataramenyekana icyateye iyo nkongi,  gusa ko hakekwa insinga z’ amashanyarazi zakoranyeho. Mu magambo ye yagize ati” Bari kutubwira ko bikekwa ko ari insinga kuko aho umuriro waturutse, umuriro wari wagiye, ugarutse, hatangira gushya ariko inzego zibifite mu nshingano ziracyagenzura ngo harebwe impamvu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko iyi nkongi ikiba, inzego zibishinzwe zihutiye kujya kuzimya.Yagize ati ”Tukibimenya ejo twagiyeyo, dukorana na Polisi nk’uko bisanzwe, badufasha kuzimya hahita hazima. Ni isoko twari twarubakiye abazunguzayi mu 2016, harimo ibintu imyenda, ibiryo, ibikoresho bisanzwe.”

Ku kijyanye n’ubwishingizi, avuga benshi nta bwinshi bari bafite ariko hatekerezwa uburyo bazaganirizwa ku buryo hari icyo bafashwa.Ati “Turaganira nabo tukareba, haba hari ababa bafite ubushobozi biteje imbere, tubijyaho inama bitewe n’imiterere y’ikibazo cya buri wese.”

Umwari Pauline yagiriye inama abantu kujya bitwararika kandi bagafata ubwishingizi.Ati “Ubutumwa  twaha abantu ni ubwo kujya  bitwararika inkongi no kujya batanga amakuru vuba. Ikindi ni ukugaruka kuri bwa buryo bw’imyubakire ku muhanda. Umuntu wese ni ukwibuka gusiga inzira kuko inkongi zirashoboka akanya ako ari ko kose. Kuzimya ni ngombwa ko haboneka inzira, inzego zinyuramo. No kuba abantu bajya mu bwishingizi, kugira ngo habayeho impanuka nk’iyo ubwishingizi bubashe kugufasha.”

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.