Gicumbi: Perezida w’ Abunzi yasanzwe mu Kigega yapfuye. Inkuru irambuye

Ibiro by’ Akarere ka Gicumbi

Mu Karere ka Gicumbi , haravugwa inkuru y’ uwari Perezida w’ Abunzi mu Mudugudu wa Runyonya , Akagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga , aho yasanzwe mu Kigega kitarimo amazi yashizemo umwuka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avuga ko uyu nyakwigendera yari anafite inyandiko ikubiyemo amwe mu mabanga ye yifuje gusiga asangije abandi, umurambo wa nyakwigendera w’imyaka 52 watoraguwe ahagana saa Mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri 2022. Wasanzwe uryamye mu kigega cya metero imwe kitarimo amazi cy’umuturanyi we, hejuru yawo hari ikiziriko, bikekwa ko ashobora kuba yiyahuje uburozi.

Umugore wa Nyakwigendera yavuze ko umugano we yavuyeu rugo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 ahagana saa Kumi ntiyasubira mu rugo, mu gitomdo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo yatanze amakuru mu baturanyo , mu gushakisha , baza gusanga umurambo we uri mu kigega.

Kanyabwira Jean Claude , Umukozi ushinzwe Imari n’ Ubutegetsi mu Murenge wa Kinigi , yemeje aya makuru. Agira ati“Ni umuturage wabuze nimugoroba nyuma aza gushakishwa asangwa mu kigega cy’amazi yapfuye, ariko mu kigega nta mazi yari arimo ngo abe ariyo yamwishe. Nta makuru adasanzwe twabivugaho, ariko hanasanzwemo umugozi w’ikiziriko wagira ngo cyamunize, gusa inzego zafatanije RIB yahageze.“Mu kanya navuganaga n’akarere ngo baduhe imodoka umurambo woherezwe ku bitaro i Byumba kugira ngo hapimwe uburyo yishwemo cyangwa niba ari ikiziriko cyamunize.’’

Kanyabwira yavuze ko uyu muturage nta kibazo yari afitanye n’abaturage ndetse yari inyangamugayo.Yakomeje ati “Amaze imyaka itanu ahagarariye abunzi, yari umusaza mwiza. Byatunguranye kuko no mu rugo iwe nta kibazo bari bafitanye.’’

Mu kugenzura aho yari aryamye muri icyo kigega bahasanze inyandiko y’imitungo n’amafaranga afite n’aho biherereye, abamurimo imyenda n’abo ayirimo, sheki ya 500.000 Frw nk’igihembo yahawe n’umwe mu mishinga ikorera mu Karere ka Gicumbi nk’intangarugero.Muri iyo nyandiko ye, yasoje agaragaza ko umugore we yamwimye imbabazi ku mutungo yagurishije akaba yamuhozaga ku nkeke.

Kugeza ubu iperereza rirakomeje mu gihe umurambo wari ugiye kujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Byumba kugira ngo hamenyekane icyishe nyakwigendera.

Amakimbirane y’uyu muryango ntiyari azwi cyane, bayabanagamo mu ibanga. Nyakwigendera yasize umugore n’abana umunani.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro