APR FC yongeye kuba iciro ry’imigani no kurikoroza kumbuga nkoranyambaga kubera ubushobozi buke mukibuga. Dore icyifuzo gikomeye abafana bayo bafite!

Ikipe ya APR FC basanzwe bahimba nyamukandagira mukibuga kikarasa imitutu, kurubu yahindutse nkayantare ishaje aho iba itagishoboye guhiga ahubwo iba isigaye irya ibyatsi. kuvuga ibi byose nuko iyikipe imaze igihe kinini itenguha abanyarwanda mumikino nyafurika kuko bibaye ubwa kenshi iyikipe isezererwa rugikubita yanagerageza kurenga ijonjora ryambere murya2 ikahahurira n’urwo ryatungo ryahuriye nabyo kumugezi. iyikipe iherutse gusezererwa na US Monastir inarushwa cyane kuburyo bugaragara yongeye kuba iciro ry’imigani kumbuga nkoranyambaga ndetse no kuvugisha benshi. ese wakwibaza icyabaye kidasanzwe? Komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa.

Nkibisanzwe iyikipe ya APR FC niyo kipe ikomeye hano muri Championa y’u Rwanda ndetse ikaba inafite agahigo yohariye kuko yamaze imikino igera kuri 50 idatsinzwe, ariko igikomeza gutungura abantu benshi nukubona iyikipe iyo igeze mumikino nyafurika ihinduka nkaho ari ikipe iciriritse cyane kandi nyamara hano mu Rwanda iba yakoze ibidasanzwe igatsinda amakipe atandukanye. Impamvu rero iyikipe yaje guhinduka iciro ry’imigani, nuko bajya gutangira uyumkwaka w’imikino bavugaga ko intego yabo ari ukugarukira mumatsinda y’ayamarushanwa nyafurika bari bitabiriye, ariko icyaje kuba nuko nkibisanzwe iyikipe yaje gusezererwa rugikubita ndetse igasezererwa binagaragara ko ari ikipe irushwa kuburyo bugaragara.

Abafana b’iyikipe rero nyuma yuko babwiwe amagambo menshi nabagenzi babo bafana ikipe ya Rayon Sport basanzwe banahanganye ndetse ibyababayeho bikaza no gukinwa mo Comedi, kurubu aba bafana ba APR FC bagiye kwandika ibaruwa basaba ubuyobozi kuba ngo bwahindura gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa maze bakazana n’abanyamahanga bikaba byatuma iyikipe yikura mugisebo imazemo imyaka myinshi maze aba bafana ngo bakaba bakira bagenzi babo bafana ikipe ya Rayon Sport.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha