Gen Sultan Makenga yakuriye agahu kunnyo abanye-Goma anababwira ko M23 itazorohera umuntu wese uyitambika. byaba bihatse iki?

Hashize amezi arenga 6 abarwanyi ba M23 bigaruriye twinshi muduce dutandukanye twa Congo ndetse aba barwanyi bakaba bakomeje kwigarurira n’utundi duce. kurubu , aba barwanyi bamaze gukataza berekeza mumujyi wa Goma aho kubwabo bavuga ko icyo bashaka atari ugufata igihugu ko ahubwo icyo bashaka arukugirango bahabwe uburenganzira bwabo nk’abanye Congo. nubwo leta ya Congo idakozwa ibyo kuganira n’aba barwanyi ba M23 ariko kandi abaturage bakomeza gushimagiza aba barwanyi ba M23 kuberako babaha ibyo ingabo za leta zitabahaye mugihe zacungeraga uduce twamaze kwigarurirwa na M23.

Ubwo yaganiraga na Radio Okapi, Umuvugizi wa M23 yatangaje ko umuntu wese uri muri Goma ariko akaba yiyumvamo ko ari igitangaza ndetse agatekereza ko M23 idafite uburenganzira bungana nkubwabandi banye-Congo, ngo ntabwo aba barwanyi ba M23 bazamworohera ngo ndetse aba barwanyi biteguye kuba bafata umujyi wa Goma ngo kugirango bakomeze kwereka leta ya Felix Antoine ko atari inyeshyamba nkuko yakomeje kugenda abivuga.

Ubwo babazwaga niba biteguye kuba barekura uduce twose bafashe ndetse ngo bagasubira inyuma, umuvugizi wa M23 yatangaje ko ntagahunda nimwe ishobora gutuma aba barwanyi bashyira intwaro hasi ko ndetse ntanikintu nakimwe kizatuma aba barwanyi ba M23 badakomeza guhangana na FARDC ngo kugeza ubwo bazaba bamaze kwigarurira intara ya Kivu y’amajyaruguru ngo ndetse na Kivu y’amajyepfo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro