Umutoza Ben Moussa yatakambiye abakinnyi batatu bakomeye ba APR FC abizeza ibihembo bishimishije nyuma yo kubasaba ikintu gikomeye

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yasabye abakinnyi b’iyi kipe aribo Mugunga Yves, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick kuzamutsindira ibitego byinshi ku mukino bazahuramo na Kiyovu Sports itozwa na Alain Andre Landeut.

Ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino w’ishiraniro uzahuza APR FC ifite amanota 17 na Kiyovu Sports ifite amanota 20, aya makipe yombi akaba yifuza intsinzi.

Ikipe ya APR FC iheruka kubona intsinzi y’ibitego 3-2 kuri Sunrise FC, mu gihe Kiyovu Sports iheruka gutsinda umukeba Rayon Sports ibitego 2-1, kuri buri ruhande buri kipe ifite morale ikomeye.

Mu myitozo yabaye ejo ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 umutoza Ben Moussa yasabye abakinnyi bose kuzitwara neza by’umwihariko asaba ba rutahizamu kuzabona ibitego birenga bitatu mu mukino.

Ba rutahizamu ba APR FC bazaba bitezweho ibi bitego barimo Mugunga Yves, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain Bacca n’abandi batandukanye bose bakaba baramwijeje kuzahesha ishema ikipe bagahita bafata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu mwaka ushize w’imikino ntabwo APR FC yigeze itsinda Kiyovu Sports kuko umukino ubanza banganyije 0-0, uwo kwishyura Kiyovu Sports itsinda APR FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]