Gatsibo: Umwe muri bo yitabye Imana , abandi barimo bararibwa mu nda ku buryo bukomeye kubera inzoga ya siriduwire

 

Umwana uri mukigero cy’imyaka 16 bivugwako yapfuye nyuma yo kunywa inzoga z’inkorano zizwi nka siriduwire yatoraguye mu kimoteri arikumwe nabagenzi be batatu kuri Ubu barembye

Inkuru mu mashusho

Umubyeyi we mugahinda kenshi yatanze amakuru agira ati “abana baje ubonako batameze neza mbaza icyo babaye baravuga ngo banyoye siriduwire bazikuye mukimoteri cyo kuri polisi, nuko atangira kuruka”

Aba babyeyi buyu mwana bavugako umwana wabo nubwo yarari kuruka babonaga atarembye cyane ngo kuko ngo yarari kwigenza mugitondo cyaho ngo nibwo yaje gupfa mbere yo kuvugako yanyoye inzoga yavanye mu kimoteri cyo kuri polisi.

Ababonye abandi bana basangiye nuyu wapfuye bavuzeko nabo barembye basaba ko hakwiye gutekerezwa kubimoteri byo kumenamo ibisagazwa by’ibiyobyabwenge ati ” abandi bana basangiye ntago tuzi niba bo baribubeho cyeretse Imana yonyine, gusa icyo twasaba abayobozi nuko ibimoteri byajya bishyirwa kure yabaturage n’imidugudu cyangwa bakareba uko byajya bitwika kuko bitaribyo abana bacu bazadushiraho”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kabarore URUJENI Console, yavuzeko bihutiye kujyana abo bandi kwamuganga kugirango bitabweho ariko ko bataremeza Neza icyishe uwo mwana ati ” twabimenye ko muri uwo mudugudu hari umwana wapfuye ariko icyamwishe twebwe ntago turakimebya umurambo twawohereje Ku bitaro bya kiziguro kugirango usuzumwe. Hari abandi bari kumwe nabo bajyanywe kwa muganga kugirango bakurikiranwe. De ibyavuzwe nabo baturage ko Ari inzoga zateye urwo rupfu turaza kubyemezwa na muganga”

Umurambo wa nyakwigendera biteganyijwe ko uzashyingurwa ejo umaze gukorerwa isuzumwa naho abandi baracyari kwitabwaho na muganga.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.