Rayon sport imaze gusinyisha myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Nsabimana Aimable

Ikipe ya Rayon sport yatangaje ko yasinyishije myugariro Nsabimana Aimable, umusore usanzwe ukinira ikipe y’igihugu nkuru Amavubi.

Nsabimana Aimable ni umukinyi w’umunya Rwanda, afite imyaka 26, umwaka ushize w’imikino ya yakiniraga ikipe ya kiyovu sport ndetse yari n’umwe muri ba myugariro beza bari muri shampiyona y’u Rwanda.

Rayon sport iibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti; “Rayon sport yishimiye gutangaza ko yasinyishije myugariro w’ikipe y’igihugu amasezerano y’umwaka umwe, avuye muri kiyovu sport’’.

Nsabimana Aimable yiyongereye kuri Serumogo Ally na Bugingo Hakim bakina mu bwugarizi nabo bamaze kwinjira muri Rayon sport.

 

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana