Mu karere ka Bugesera umugabo wishe umugore we bapfuye amafaranga ibihumbi 120,000 frw yari yaramubikije ubundi umugore akayamwima , yahamijwe icyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije icyaha cy’ ubwicanyi umugabo wishe umugore we amutemesheje umuhoro nyuma yo kumwaka amafaranga 120,000 frw yari yaramubikije umugore akayamwima.
Isomwa ry’ uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’ abaturage aho icyaha cyakowe mu Murenge wa Misenyi,mu Karere ka Bugesera.
Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 16 / 10/ 2024 ubwo yagiranaga amakimbirane n’ umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120,000 frw yari yaramubikije umugore akayamwima, yarangiza akamutema kugeza ashyizemo umwuka nk’ uko bitangazwa n’ Ubushinjacyaha Bukuru.
Ubwo yabazwaga n’ Urukiko niba ari we wiyiciye umugore,yemeye icyaha asaba imbabazi.
Urukiko ukaba rwamuhamije icyaha cy’ ubwicanyi buturutse ku bushake rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya Burundi hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.