Umukinnyi w’ ikipe ya APR FC wari umaze kwigarurira abakunzi b’ iyi kipe agiye kwerekeza muri Macedonia

 

Umukinnyi wa APR FC wari umaze kwigarurira abakunzi b’ iyi kipe Mamadou Sy, ashobora kwerekeza muri Macedonia nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi muri iyi kipe y’ Ingabo z’ Igihugu.

Amakuru KGLNEWS.COM ifite ni uko uyu Rutahizamu w’ Ikipe y’ Igihugu ya Mauritania, Mamadou Sy, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Tikves yo mu cyiciro cya Mbere muri Macedonia nyuma yo gutandukana na APR FC, wari umaze amezi 6 ageze muri iyi kipe.

Ikipe ya APR FC kuri ubu irimo gushaka abakinnyi bashya bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’ u Rwanda barimo na rutahizamu.

Uyu mukinnyi Mamadou Sy umaze amezi atandatu ageze mu ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu, ntabwo yigeze agaragaza urwego rwo hejuru ni nayo mpamvu atandukanye n’ iyi kipe.

Kuri ubu Mamadou wari ugishaka uko afatisha umwanya wo gukina ,yegerewe na Tikves na yo yagize ikibazo cya ba rutahizamu mu mukino ibanze ya Shampiyona ya Macedonia ,kugira ngo ayifashe.

Related posts

Hakorwe iki ko amatike y’umukino w’Amagaju Fc na APR FC adatirimuka?

Rayon Sports ikomeje gushakisha abakinnyi kugira ngo ikomeze guhondagura amakipe y’i Nyarugenge

Mu cyatumye asezera harimo no gukoresha YouTube channel yiwe, Ibyo wamenya ku isezera ry’ umunyamakuru rwa Radio Rwanda