Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

 

Ni ihuriro ryahuje ishyirahamwe ry’abakuze n’urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga ryabaye ku wa 21 Ugushyingo 2024 aho bihuje n’urubyiruko mu buryo bwo gufatanya kuzamura iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Iri shyirahamwe ry’abakuze ryahuye n’urubyiruko rwo muri aka karere bifuza kubagira inama no gukorana na bo mu buryo bwo guhuza imbaraga hagamijwe kubakira ejo hazaza urubyiruko rwo muri aka karere binyuze mu bufatanye no guhuza ibitekerezo.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko iri huriro ry’abakuze n’urubyiruko rije rikenewe kuko rigiye kubafasha haba mu buryo bwo kubagira inama ndetse no mu buryo bwo kubateza imberebubaka ejo habo hazaza.

Providence Uwingeneye, umwe mu rubyiruko rwo muri aka karere avuga ko iri huriro rije rikenewe kuko rigiye gutuma habaho imibanire myiza hagati y’urubyiruko n’abakuze.

Ati” Iri huriro ryatwigishije kwiga ku makimbirane y’abana n’abakuze aho bamwe bagomba koroherana bikadufasha kugarura ubumwe mu muryango, natwe tugiye kurushaho kwegera abasaza tubigiraho ndetse tunafatanya mu mishinga nk’iyi bafite yo kwiteza imbere”.

Umuyobozi w’umuryango w’abageze muzaburu ku rwego rw’igihugu(ARR), Madame Kaligirwa Annonciata, asobanura imvano y’iri huriro avuga ko rizafasha mu mikoranire hagati y’urubyiruko n’abakuze mu gutezanya imbere. Ati” Iri huriro twaritekere kuko twabonaga ko ari ngombwa ko abakuze bakeneye kugira aho bajya bahurira n’urubyiruko bagasabana, bakanaganira ku iterambere ryabo, tubona ko bizatanga umusanzu mu guteza ibere urubyiruko rw’urwanda rwigira ku byiza by’abakuze”.

Nsabimana Matabishi Desire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga,yashimiye cyane iri Shyirahamwe ryasuye urubyiruko rwo muri uyu murenge kuko bifasha uru rubyiruko mu gutekere ku hazaza habo mu rugendo rwiterambere.

Ati” Ndashima ishyirahamwe ry’abakuze basuye urubyiruko rwacu, bakabaganiriza babereka imishinga bafite nubwo bakuze, ibyo twizera ko bitera imbaraga urubyiruko mu gutekereza imishinga ibateza imbere ndetse banakorana n’aba bakuze mu mushinga bakora”. Anasaba urubyiruko kutigunga bagakorana n’abakuze. Ati” Uticaranye Se ntamenya icyo Sekuru yasize avuze”.

Iri shyirahamwe ririmo abakuze bo mu turere dutandukanye barimo abari mu kiruruhuko cy’iza bukuru ndetse n’abafite imishinga itandukanye ibateza imbere bafite intego yo guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda binyuze mu kubagira inama ndetse no kubumbira hamwe ibaraga bagafatanya mu mishinga itandukanye ibateza imbere.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro