Gasabo: Abantu bataramenyekana bishe umugabo wari uvuye gushaka icyo kurya

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23.10.2023, mu masaha yijoro nibwo mu Mudugudu wa Ntora , Akagari ka Ruhango ,mu Murenge wa Gisozi , Akarere ka Gasabo , humwikanye inkuru yinshamugongo y’ umugabo wishwe n’ abantu bataramenyekana.

Ni umugabo wari uri mukigero cy’ imyaka 25 y’ amavuko.

NYIRISHEMA Marcel,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka RUhango,  yavuze  ko  amakuru yamenyekanye mu gitondo atanzwe n’abaturage.Yagize ati “Twamenye amakuru saa kumi n’ebyiri za mu gitondo,abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu wapfuye ariko ntabwo icyamwishe kizwi,iperereza RIB iri bukore haramenyekana icyamwishe.”

Uyu muyobozi  avuga ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.Ati”Niba atari abantu yarwanaga nabo akiza amagara ye, bishoboka ko ari urundi rugomo bakoraga kandi baharwaniye. Byagaragaraga ko baharwaniye wenda yikiza.”Yongeraho ko ahabereye  ubwo bugizi bwa nabi hegereye aho ababaga mu manegeka bimuwe,aboneraho gusaba abantu kujya bahitondera, bakagenda ku masaha y’amanywa kandi bakagira umutima wo gutabarana.Umurambo wa nyakwigendera uracyari ahabereye icyo cyaha mu gihe hagitegerejwe ko ujyanwa gukorerwa isuzuma.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda