Ikipe y’igihugu y’u Rwanda U15 yakoze imyitozo ya mbere yitegura imikino ya CECAFA

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu Ngimbi y’abatarengeje imyaka 15, yatangiye umwiherero wo kwitegura CECAFA y’abatarengeje iyo myaka iteganyijwe kubera muri Uganda guhera tariki 4 kugeza tariki 18 Ugushyingo 2023.

Ni umwiherero bari gukorera mu karere ka Bugesera. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’iyi kipe y’igihugu bahuriye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, berekeza kuri La Palisse Hotel.

Ku mugoroba waho, nibwo bakoze imyitozo ya mbere yakoreshejwe na Habimana Sosthene bahimba Lumumba, yungirijwe na Bisengimana Justin. Kabalisa Calliopi niwe utoza abanyezamu naho Ntarengwa Aimable niwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe (Team Manager).

Muri rusange hahamagawe abana 23 baturutse mu marero atandukanye. 20 muri bo nibo batangiye umwiherero. Batatu batatangiye uyu mwiherero (Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie , Hategekimana Abdouladhim) bari mu ikipe ya Bayern Munich ishami ry’u Rwanda aho bagiye mu Budage mu marushanwa ahuza amarerero ya Bayern Munich ku Isi.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha