Gakenke: Impanuka y’ imodoka yahitanye umuntu umwe shoferi wari uyitwaye akizwa n’ amaguru , inkuru irambuye

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Cyoganyoni , Akagari ka Busozo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke yahitanye umuntu umwe batatu barahakomerekera bikomeye shoferi wari uyitwaye aburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022.

Kugeza ubu nubwo icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana kuko umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko yananiwe gukata ikorosi akagonga umukingo. Bigakekwa ko uyu mushoferi atari asanzwe azi uyu muhanda nubwo na wo utari shyashya kuko ari igitaka.

SP Alexis Ndayisenga , Umuhuzabikorwa w’ ibikorwa bya Polisi n’ Abaturage mu Ntara y’ Amajyaruguru yameje iby’ iyi mpanuka , avuga ko yahitanye ubuzima bw’ umuntu ndetse igakomeretsa abandi batatu. Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye yahise acika akimara gukora impanuka.

Yagize ati“ Iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe abandi batatu barakomereka , yabereye ku muhanda w’ itaka uva Rulindo yerekeza mu isantere ya Ruli. Yakoze impanuka umushoferi ahita atoroka , harimo abagenzi 9. Urebye icyayiteye yageze mu ikorosi ananirwa kurikata , agonga umukingo imodoka igwa igaramye”.

Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC 343.

Amakuru avuga ko uwahitanywe niyo mpanuka ari umwana w’ umukobwa wari umunyeshuri wigaga Ubuforomo ( Nursing) , akomoka mu Karere ka Muhanga.Bivugwa ko ibirabure by’ iyi modoka biri mu byamuhitanye kuko umutwe byawangije bikomeye.

SP Ndayisenga yongeye gusaba abashoferi kujya bitwararika mu gihe bari mu mihanda batazi neza cyangwa idakoze neza, bakirinda kurenza umuvuduko ndetse bakanazirikana amategeko y’ umuhanda mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima kubera impanuka nk’ izi.

Uretse uyu mwana w’ umukobwa wahatakarije ubuzima, abakomeretse uko ari batatu bahise bihutanwa kwa muganga , ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mushoferi we nyuma yo gucika inzego z’ umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

Inkuru dukesha Umuseke

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro