Umukino uzahuza u Rwanda na Sénégal ntukibereye kuri Stade ya Huye, inkuru irambuye

Umukino w’ umunsi wa Kabiri wari kuzaba ku wa Kabiri tariki ya 07 Kamena 2022, wari kuzahuza u Rwanda na Sénégal ntukibereye kuri Stade ya Huye nk’ uko byari biteganyijwe ko ari ho uzabera.

Muri Mata 2022 nibwo ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ryatangaje ko imirimo yo kuzuza ibisabwa yatangiye kandi hari icyizere.

Gusa uwari wahaye amakuru Igihe dukesha iyi nkuru ajyanye n’ igihe bizatwara kugira ngo stade yemerwe bitari gukunda ko nyuma y’ amezi abiri byaba bitunganye.

Icyo gihe yagize ati“ Muri rusange urebye igihe gisigaye n’ ibisabwa kugira ngo Stade Huye yemerwe , biragoye ko umukino wo muri Kamena 2022 wabera mu Rwanda”.

Kugeza magingo aya, CAF ivuga ko ikigero ibikorwa bigezeho bitakoroha ko Stade Huye yahita yinjiramo abantu tariki ya 07 Kamena 2022.

FERWAFA yahise yumvikana n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru muri Sénégal bumvikana ko iki gihugu kibitse CAN ya 2021 cyatangira cyakira u Rwanda.

Sénégal yari kuzakira u Rwanda tariki ya 28 Werurwe 2023 i Dakar. Bizahinduka u Rwanda ruzakire icyo gihe kuko byizewe ko imirimo yo gusana Stade Huye izaba yarasojwe.

Bigendanye n’ aho ibikorwa bigese , abazi neza amabwiriza CAF igenderaho yemeza ko bitunganye bavuga ko ahafi iyi stade yakemerwa ari muri Nzeri 2022.

Umwe muri bo yagize ati“ Ntabwo CAF yakwemera ko abantu binjira muri Stade imeze kuriya kuko banayivuguruye mu buryo bw’ amasigamana. Bizafata nk’ andi mezi atatu kugira ngo yemerwe”.

Umukino bishoboka ko u Rwanda rwakwakirira kuri Stade Huye ni uzaruhuza na Benin tariki 19 Nzeri 2022 hakinwa umunsi wa Gatatu mu itsinda rya 12.

Mu 2019 ni bwo CAF na FIFA byagaragaje ibihugu bifite amasitade yujuje ubuziranenge bwo kwakira imikino mpuzamahanga , u Rwanda ntirwisanga ku rutonde .

Nyuma hatanzwe igihe ntarengwa cyo kuvugurura ariko nyuma biza kuba ngombwa ko Stade ziri mu Rwanda byaba byiza zisenywe zikubakwa bushya.

Stade ya Kigali yaravuguruwe ariko isuzuma rusanga nta kidasanzwe cyakozwe.

Stade Amahoro yo magingo aya imirimo yo gusana yaratangiye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda