Polisi y’ u Rwanda yasubije umuturage wayibajije niba kugurira amazi Umupolisi uri ku kazi ari ruswa.

Polisi y’ u Rwanda yasubije umuturage wayibajije niba kugurira amazi yo kunywa Umupolisi asanze ku muhanda byafatwa nka ruswa , imusubiza ko uru rwego rusanzwe rugenera ibyo kunywa no kurya Abapolisi bari mu kazi.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter n’ umwe mu bakunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga wiyita So Ni nde? , yagize ati“ Ese nguriye Umupolisi amazi byaba ari ruswa? ( Ba bandi baba bahagaze ku muhanda).”

Polisi y’ u Rwanda yasubije uyu muturage kuri Twitter mu butumwa bugira buti“ Abapolisi bari ku kazi baba bafite uburyo bwo gufata ibyo kunywa no kurya byateganyijwe na Polisi y’ u Rwanda. Kubahereza ibyo kunywa no kurya ntabwo byemewe”.

Uwiyita Ko Wakonje na we yagize ati“ Ubwo se si nko kumuha tip[ Agahimbazamusyi] ku bwo atanga servie neza”.

Uwitwa Kindiki Cleophas na we yahise agira ati“ Muramutse muziranye se, mwarakuranye , mwariganye se, ariko mukaza kuburana kandi mubona bigoranye kongera kubonana!? Icyo nemera cyo uramutse uri mu ikosa ukabyitwaza sibyo?”

Uwitwa Bidex yahise amusubiza agira ati“ Mwaraburanye ugafata nimero ye mukavugana nyuma y’ akazi ndumva byaba byiza kurushaho”.

Abapolisi bo mu Rwanda basanzwe bafite amabwiriza yo kuzuza inshingano zabo bakirinda ibindi bikorwa biri hanze yazo byumwihariko bakaba bakunze gusabwa kwirinda kwakira ruswa.

Ni kenshi cyane bamwe mu Bapolisi bagiye batamaza ababaga bagiye kubaha ruswa, bagahita babimenyesha ababakuriye, bagahita batabwa muri yombi.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe