Nyuma yo gusezera ikipe yakiniraga umukinnyi w’ Umunyarwanda, Byiringiro Lague agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports nk’ uko amakuru yatangajwe n’ umunyamakuru Taifa Bruno abivuga.
Uyu mukinnyi yakiniraga ikipe yo Suède ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya Kabiri, aya makuru yo gutandukana n’ uyu mukinnyi yatangajwe n’ iyi kipe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025.
Amakuru ahari ni uko batandukanye mu bw’ umvikane nyuma y’ imyaka igera kuri ibiri bari bamaranye.Iyi kipe yashimiye uyu mukinnyi ndetse inamwifuriza amahirwe masa ku hazaza he.
Ubwo yagera muri iyi kipe Byiringiro Lague ntabwo yigeze azamura urwego ruri hejuru cyane ndetse iki gihe cyose yari amaze muri Suéde yahamagawe mu ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda Amavubi rimwe gusa icyo gihe ntibyagenda neza.
Kuri ubu amakuru amaze gutangazwa n’ umunyamakuru Bruno Taifa ni uko uyu mukinnyi nyuma yo gutandukana n’ iyi kipe agiye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports bw’amaze kumvikana n’ uyu mukinnyi, ko agomba kuza kwifatanya n’ abandi mu gushaka igikombe cya Shampiyona cy’ uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rw’ agateganyo rwa Shampiyona n’ amanota 33, ikurikiwe na APR FC.