FERWAFA yagereye Etincelles na Musanze mu kebe kamwe n’ako yagereyemo Mukura na Rayon Sports

Umukino wa Etincelles na Musanze wasubitse kubera FERWAFA Super Cup 2024!

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gishuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda udashobora kuba kubera impamvu zisa n’izaburijemo uwo Mukura Victory Sports et Loisirs yari ifitanye na Rayon Sports mu cyiswe “Mukura Season Launch”.

Impamvu zatanzwe z’uku gusubikwa k’umukino, ni uko FERWAFA ivuga ko udashobora kubera rimwe na ‘Super Coupe’ yayo izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, taliki ya 10 Kanama saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé.

Uyu mukino byari biteganyijwe ko uzabera kuri Stade Régionale y’i Rubavu yiswe Umuganda, mu rwego rwo kwitegura neza umwaka utaha w’imikino wa 2024/2025.

Wari umwanya mwiza wo gusuzuma abakinnyi bashya aya makipe yombi abarizwa mu majyarugura ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Nk’iyi kipe yo mu karere ka Musanze yari yaramaze kongeramo n’abandi bakinnyi nka myugariro w’ibumoso Ndizeye Gad wavuye muri Police FC, Kamanzi Ashraf ukina hagati asatira izamu wavuye muri Mukura Victory Sports na myugariro wo hagati Mukengere Christian wavuye muri Bugesera FC.

Hari kandi abanyamahanga 4; Umunya-Gambia Hydra Buba wavuye muri Rihno FC; Umunya-Uganda, Salim Abdallah wavuye muri URA FC; Umunya-Nigeria, Sunday Inemesit wavuye muri Etoile de l’Est n’Umunya-Cameroun, Nkofor Ngafei wavuye muri Coastal Union yo muri Tanzania, bose basinye imyaka ibiri.

Aba bose bazanwe mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 aho izatangira shampiyona ikina na Muhazi United taliki ya 18 Kanama 2024 kuri Stade Régionale y’i Musanze yiswe Ubworoherane.

Umukino wa Etincelles na Musanze wasubitse kubera FERWAFA Super Cup 2024!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda