Umukino wa APR na Police waryamiye ibirori bya Mukura VS, Aba-Rayons bahekenya amenyo

Mu birori bya Mukura VS&L, Rayon Sports yari yatoranyijwe kuzayifasha kongeramo ibirungo!

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ko umukino wa gishuti wagombaga kuzayihuza na Rayon Sports ku munsi w’Iboriri byari bariswe ‘Mukura Season Launch’ taliki 10 Kanama 2024 utakibaye.

Impamvu zatanzwe z’uku gusubikwa k’umukino, ni uko FERWAFA ivuga ko udashobora kubera rimwe na ‘Super Coupe’ ya FERWAFA izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, taliki ya 10 Kanama saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele.

Ni ibirori Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yari yateguye mu rwego rwo kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, byagombaga gusozwa n’umukino wa gishuti na Rayon Sports.

Byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Kanama 2024, aho iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Huye yateguyemo ibirori byo kwerekaniraho abakinnyi ndetse n’abatoza bazayitoza muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025.

Ibi bikorwa bya ‘Mukura Season Launch’ byari byatangiye kuza mu migambi y’abakunzi b’umupira kuko iyi kipe yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino ubura igihe gito ngo utangire, kuko yaguze abakinnyi batandukanye barimo uwahize abandi muri shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred wavuye muri Vitalo FC.

Iyi kipe yo mu karere ka Huye kandi yanaguze Abdul Jalilu na Boateng Mensah bavuye muri Dreams FC yo muri Ghana, Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Tuyizere Jean Luc na Vincent Adams wavuye muri Bugesera FC, ndetse igura Jordan Nzau wakiniraga Etincelles.

Mu birori bya Mukura VS&L, Rayon Sports yari yatoranyijwe kuzayifasha kongeramo ibirungo!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda