Mukura yacitse intege

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yatangaje ko itagikinnye umukino yateganyaga gukinamo na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2024 mu birori byiswe “Mukura Season Launch”, mu byo yise ko ari impamvu zitayiturutseho.

Ni nyuma y’uko, kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Kanama 2024, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs ko umukino wa gishuti wagombaga kuzayihuza na Rayon Sports ku munsi w’Iboriri byari bariswe ‘Mukura Season Launch’ taliki 10 Kanama 2024 utakibaye.

Impamvu zatanzwe z’uku gusubikwa k’umukino, ni uko FERWAFA ivuga ko udashobora kubera rimwe na ‘Super Coupe’ ya FERWAFA izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, taliki ya 10 Kanama saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, kipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yakomeje imyitozo yitegura umukino wa Rayon Sports ifite icyizere cyo kuzakina gusa ntibyayikundiye.

Amakuru avuga ko Email ya nyuma Mukura yaraye yandikiye FERWAFA yavugaga ko uyu mukino nta tegeko wishe, ivuga kandi ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15.

Mukura kandi yerekanye ko uba ubushize ku mukino nk’uyu harabaye undi wa gishuti. Yongeye no kwibutsa ko Umunyamabanga yabasabye kwimura umukino ba kabyemera, ariko hirya y’ibi byose ikaba yangiwe gukina uyu mukino.

Mukura ntigikoze ibirori yise “Mukura Season Launch”
Inyandiko ya Mukura imenyesha ko umukino utakibaye!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda