Amatariki ya Shampiyona itaha, guhemba amakipe hakurikijwe imyanya yasorejeho, kuzamura abanyamahanga, guhemba “MVP” w’umukino! Rwanda Premier League yateranye

Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yemeje uburyo bwo kuzajya ihemba amakipe ikurikije imyanya yasorejeho muri Shampiyona.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wayo, Hadji Yusufu Mudaheranwa mu nama nyunguranabitekerezo idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu ku Cyicaro cyayo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yahuje abayobozi b’amakipe 16 yakinnye Primus National League ya 2023-24.

Mu ngingo zari ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Shampiyona y’umwaka ushize yagenze no guhana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa mu mwaka utaha kugira urwego rwa Shampiyona ruzamuke ndetse n’amakipe arusheho kubona ubushobozi.

Harimo kwereka abanyamuryango raporo y’umutungo w’umwaka wa Shampiyona ya 2023-24 ndetse no kubereka bamwe mu bafatanyabikorwa bashya byitezwe ko bazazamura ingengo y’imari yari isanzwe igenerwa amakipe buri mwaka.

Harimo kandi gukora imbonerahamwe y’imikino ya Shampiyona y’umwaka utaha idashingiye ku guhura kw’amakipe hakurikijwe uko yahuye mu gice kibanza cya Shampiyona. Iyi gahunda ikazashyirwa hanze kare, nyuma yo kuzamuka kw’amakipe avuye mu Cyiciro cya kabiri ndetse no kwerekana ko amakipe yose yujuje ibisabwa (CAF Club Licensing) biyemerera gukina Shampiyona.

Hari kandi guhemba amakipe yose uko ari 16 ku mpera ya Shampiyona hakurikijwe imyanya yarangirijeho, uburyo busimbura ubwari busanzweho aho ikipe imwe rukumbi yegukanye igikombe cya Shampiyona ari yo yagenerwaga igihembo cya Miliyoni 25 Frw.

Hari kandi kuba buri mukino hazajya hahembwa umukinnyi witwaye neza [L’Homme de Match] kugira ngo hazamurwe ireme ry’irushanwa no guhatana hagati y’abakinnyi.

Abagize amakipe 16 kandi batanze ibitekerezo ko hari bimwe byari bikwiye guhinduka umwaka utaha w’imikino harimo nko kuba hazamurwa umubare ntarengwa w’abanyamahanga bakwemererwa gukina mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda bari basanzwe ari batandatu.

Iki gitekerezo cyikaba cyizaganirwaho no mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA iteganyijwe ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024 ndetse n’ibiganiro bitandukanye Rwanda Premier League izajya igirana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari kandi iyubahirizwa ry’amwe mu mategeko agenga Shampiyona no kuzamura ireme ry’amarushanwa, nko kwimakaza umuco wo guhana amakipe yitwaye nabi haba mu mikino ndetse no gutesha agaciro irushanwa. Hari kandi kuba haboneka izina ry’umupira (Rwanda Premier League match ball) umwe uhuriweho uzajya ukinwa n’amakipe yose muri Shampiyona.

Abanyamuryango kandi batangarijwe ko Shampiyona y’umwaka utaha izaba ifite umufatanyabikorwa mushya, izatangira tariki 10 Kanama 2024 izasozwe tariki 30 Gicurasi 2025.

Hadji Yusufu Mudaheranwa, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, yayoboye Inama nyunguranabitekerezo idasanzwe

 

Chairman wa APR FC akaba n’umwe mu bagize inama y’ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Colonel Richard Karasira atanga igitekerezo mu muhuro.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda