EXCLUSIVE: Myugariro w’umunyarwanda yasinyiye ikipe yo muri Cyprus.

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Dylan Maes yamaze gusinyira Alki FC yo mu kiciro cya kabiri muri Cyprus avuye mu kiciro cya kabiri muri Portugal.

Dylan Maes  wari umaze imyaka ibiri  mu ikipe ya Estrela da Amadora SAD  yo mu kiciro cya kabiri muri Portugal , yamaze gutanduna n’iyi kipe yerekeza muri Cyprus mu kiciro cya kabiri mu ikipe ya Alki FC.

Mu kiganiro gito yagiranye na Thedrum dukesha iyi nkuru yavuze ko yagiye muri Cyprus mu rwego rwo kujya gushaka umwanya uhoraho wo gukina , ndetse akaba  yifuza no gukinira Amavubi.

Dylan Maes, myugariro w’imyaka 21  utarorohewe n’imyaka ibiri ishize, yakiniye  ikipe y’ u Rwanda ‘Amavubi’  muri 2018 ubwo yakinaga mu Bubiligi.

Dylan Maes w’imyaka 21 y’amavuko, yavukiye mu Bubiligi ndetse ahatangirira gukina umupira w’amaguru mu myaka ye y’ubuto, mbere yo guhamagarwa mu ikipe y’ u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Werurwe 2018.

Muri 2022, uyu musore yavuye mu Bubiligi aho yakinira ikipe y’abato ya Waasrand Beveren, yerekeza muri Estrela da Amadora yakinaga mu cyiciro cya Gatatu muri Portugal.

Nyuma y’umwaka umwe w’imikino, iyi kipe yaje kuzamuka ijya mu cyiciro cya kabiri, aho isoje umwaka w’imikino wa 2021-2022 iri ku mwanya wa 15 n’amanota 37, ikurikiye SD Trofense ikinamo Mutsinzi Ange Jimmy.

Mu myaka ibiri ya Dylan Maes muri Portugal, ntabwo yigeze akinira ikipe nkuru mu mikino y’amarushanwa, ahubwo yagumye mu ikipe ya kabiri n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Src:THEDRUM

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda