Hari abagaragaza impungenge ko kongera umushahara wa mwarimu bishobora gutera izamuka ry’ibiciro ku isoko

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo Minisitiri w’intebe mu Rwanda Dr Eduard Ngirente yatangarije inteko ishingamategeko y’u Rwanda ko Guverinoma yafashe umwanzuro wo kuzamura imishahara y’abarimu igendeye ku mpamyabumenyi zabo. Hari abaturage bafite impungenge ko kongera umushahara wa mwarimu bishobora gutera izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda.

Abahanga mu bijyanye n’ubukungu bavuga ko hashobora kubaho gutakaza agaciro k’ifaranga bitewe no kuzamuka kw’umushahara ibyo bita Wage push inflation. Abafite impungenge ku izamuka ry’umushahara wa mwarimu bavuga ko bishobora kuzatuma ikiguzi cy’uburezi kizamuka ndetse n’abacuruzi ku isoko bakazamura ibiciro bagendeye ko bumvise umwarimu yongerewe umushahara.

Ku rundi ruhande ariko umuntu yavuga ko kuzamura umushahara w’umwarimu bigite ingaruka nziza nyinshi haba ku mibereho ya mwarimu nk’umukozi ukeneye gutunga umuryango we abikesha akazi akora ko kwigisha, ndetse no ku ruhande rw’ireme ry’uburezi atanga kuko mu gihe umwarimu azaba abayeho neza hutezwe ko azaba anatanga umusaruro mu kazi.

Inkuru yo kongera umushahara wa mwarimu yakiriwe neza cyane n’abarimu kuko imyaka yari ibaye myinshi bataka bavuga ko bahembwaga amafaranga macye. Ubu ibyishimo ni byose ku barimu bose uhereye ku bigisha mu mashuri abanza bongerewe umushahara kugeza ku kigero cya 88% n’aho abigisha mu mashuri yisumbuye bo bongereweho 40% y’umushahara bari basanzwe bahembwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro