DR Congo: M23 irakataje, ubu noneho yamaze kwigarurira Bukima mbere y’uko ifata Rumangabo

Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 imaze ukwezi kurenga iracyakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ubu biravugwa ko M23 yamaze kwigarurira agace ka Bukima gaherereye muri Rumangabo muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru dukesha umunyamakuru Austere Malivika w’ikinyamakuru Amani Africa avuga ko uyu mutwe wa M23 wamaze kwigarurira Bukima iherereye mu birometero birindwi uvuye Rumangabo.

Ingabo za FARDC zagerageje gutera ibirindiro byashinzwe n’uyu mutwe ariko imirwano y’uyu munsi ntacyo yafashije ingabo za Leta kuko zakomeje gukubitwa cyane na M23. Uyu mutwe wa M23 uheruka kongera imbaraga mu buvugizi bwawo ushyiraho umuvugizi wungirije usanzweho Major Willy Ngoma.

M23 imaze igihe kirenga ukwezi n’igice irwanira mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Imirwano igitangira bahise bafata umugi wa Bunagana ndetse nyuma baza gushyiraho inzego z’ubutegetsi muri uyu mugi ubarizwa ku mupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda