Ese Gutsinda kwa APR FC ni ugukomera kwa Adil cyangwa nugutegura k’ubuyobozi bw’ikipe? tuganire.

Ese Gutsinda kwa APR FC ni ugukomera kwa Adil cyangwa nugutegura k’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC? Ese kuki abantu benshi bashinja umutoza Adil kudakomera?

Ikipe ya APR Fc ni ikipe y’ingabo z’u Rwanda ndetse ikaba ari ikipe izwiho kugira ijambo rikomeye hano mumupira wo mu Rwanda cyane ko kugeza ubu ariyo ifite ibikombe byinshi.

Nubwo iyikipe rero ariyo iyoboye izindi mukugira ibikombe byinshi, ishinjwa na benshi ko yaba ibitwara bidatewe no gukomera kw’abakinnyi kwabo ahubwo ikaba ikomejwe no gutegura kubuyobozi.

Hashize iminsi itari mike iyikipe ifite umutoza wumunya Maroc Adil Mohamed Erradi, uyumutoza rero akaba ari mubatoza bake batoje iyikipe ariko akenshi yigaragaza muburyo budasanzwe.

Usibye kuba uyumutoza yitwara nk’umutoza w’igitangaza ariko abantu benshi bavuga ko adashoboye cyane ko bemeza ko ikipe ya APR FC uwayitoje wese yatwaraga ibikombe.

Kuba iyikipe ikomeza kugenda itsinda bitagendeye kumutoza bisobanuye ikintu kinini ndetse abenshi bakemeza ko insinzi ziyikipe zaba zigirwamo uruhare n’ubuyobozi.

ibi rero bikaba aribyo abenshi bemeza ko uyumutoza adil yaba ari umutoza usanzwe cyane ko ntagashya yigeze akora abandi abandi batakoze.

Nkwibutseko uyumutoza yagiye agarukwaho kenshi kubera imyitwarire ye abantu benshi batunguwe nayo kuko mubusanzwe ikipe ya APR FC ari ikipe isanzwe irangwa nimyitwarire myiza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda