Umukobwa w’inkumi arashinjwa gufata ku ngufu no guhoza ku nkeke umusaza w’imyaka 76

Mu mugi wa Goma uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’akumiro aho umukobwa w’inkumi arashinjwa n’abaturanyi be ibyaha byo gufata ku ngufu no guhoza ku nkeke umusaza w’imyaka 76.

Nkuko bitangazwa n’abaturage bakaba n’abaturanyi, bavuga ko ibi uyu mukobwa yabigize akamenyero kuko uretse gufata ku ngufu uyu musaza, ngo n’ubundi nabo asanzwe yarabayogoje kuko akunda gufata utwana tw’uduhungu turi mu kigero cy’imyaka 10 n’uturi munsi yayo akadusambanya.

Aba baturage bagargaza impungenge baterwa n’ibikorwa ndetse n’imyitwarire y’uyu mukobwa w’imyaka 16. Kuri bo ngo icyo bagiraho impungenge ni ukuba ashobora kubanduriza abana zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bagasaba umuryango we kwirengera ingaruka z’ibikorwa by’uyu mukobwa wabo.

Igisa n’igitangaje ariko ni uko uyu mukobwa avuga ko ibyo ashinjwa byo gufata ku ngufu uyu musaza wakabaye sogokuruza we mu myaka, ngo abiterwa n’urukundo rwinshi ruri hagati yabo. Imiryango y’abaturanyi isaba abakomoka kuri uyu musaza kugana ubutabera bakarega uyu mukobwa.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe