Dore zimwe mu ngaruka abagabo bahura nazo igihe bafite inshuti magara z’abagore

 

Muri ikigihe usanga hari umuntu uba ari inshuti magara n’undi muntu bigatuma anamufasha mu rukundo rwe ugasanga abaye n’inshuti y’umukunzi we. Ibi bikunze kugaragara cyane mu nshuti z’abagabo bafashanya muri byose.

Ibi bikunze kugaragara cyane hagati y’abagabo n’abagore , aho usanga umugore asigaye yumva cyane amakuru iyo nshuti imubwiye. si abagore gusa kuko ubu hari n’abagabo bafite inshuti z’abagore ngo nuko ari inshuti z’umugore we.

Nyamara hari ibibazo ushobora guhura nabyo igihe wowe mugabo wagize inshuti magara z’abagore ngo nuko ari inshuti z’umugore wawe.

Ikintu cya mbere ushobora gutekereza ni iki, byagenda bite niba inshuti y’umugore wawe yarakubereye ibyiyumvo byurukundo bidasubirwaho? byagenda bite usanze uri gusenya urukundo rwabandi? ese iyo nshuti y’umugore wawe yaba yari twaye neza kuruta umugore wawe?

Ibaze , iminota mike waba umaranye n’iyo nshuti y’umugore wawe warangiza ukabura umugore wawe ubuzima bwose cyangwa se ugakundana n’uwo mugore wibwira ko ariho ubonye urukundo kandi mubyukuri wiroshye mu buzima bukarishye.

Niba inshuti y’umugore wawe ikomeje kuba inshuti yawe magara ntukibwire ko uwo mubano uzaguhira uwo mubano byanze bikunze uzasenya umubano w’umugore wawe nureba neza uzasanga igihe umaranye n’iyo nshuti ntakiza wagezeho kandi uzicuza ubwo bushuti mwagiranye.

Hano mubyukuri kuba yarahuye bwa mbere ninshuti yawe magara mbere yuko umenyana nawe bizamutera kwibaza ubucuti bwawe nawe ndetse anagenzure niba ntabandi bagore aguhuza nabo nibwo noneho uzabona habayeho inshyari n’inzangano hagati yanyu ndetse bikugore no kubana n’abagore bombi.

Rero byaba byiza ushatse inshuti magara y’umusore aho gushaka inshuti magara y’umukobwa kuko burya abagabo bakomeza umubano mwiza kuruta abagore.

 

Umwanditsi: Angel Mukeshimana

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.