Gicumbi: Kwiba amabuye y’Agaciro byatumye ahasiga ubuzima.


Umusizi yaragize ati:”Bahiriwe n’urugendo” gusa uyu we yitwiriye ijoro ajya kwiba amabuye y’Agaciro birangira ahasize ubuzima.

Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Gashirira ho mu Murenge wa Ruvune, mu masaha y’umugoroba,aho umuturage witwa Habineza w’imyaka 20 yagwiriwe n’ikirombe akahisiga ubuzima, ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abaturage bageze aho byabereye bavuga ko uyu nyakwigendera atari ubwa mbere yari aje kwiba amabuye y’agaciro, kuko ubwashize nabwo yari ari kumwe na bagenzi be basanzwe bazana kwiba amabuye, nabwo bagwiriwe n’ ikirombe ararokoka,bivuze ko igihe cye kitari cyakageze.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yemereye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko byabayeho.

Yagize ati: “yego byabayeho, amakuru twayamenye ko yagwiriwe n’ikirombe ahacukurwa amabuye ya wolfram.”

Yakomeje agira ati:“Turasaba abaturage bagifite ingeso yo gucukura bitemewe kureka gushyira ubuzima bwabo mu kaga, iki kigo gitanga akazi ku buryo bashyirwa mu bakozi”.

Mu Murenge wa Ruvune hakunze kumvikana ubujura bw’amabuye y’Agaciro dore ko mu minsi yashize hari itsinda ryari ryariyise Abakunnyi nabo bibaga aya mabuye.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.