Dore impamvu abakobwa bo mu Rwanda bari mu nzego zicunga umutekano batajya bitabira amarushanwa y’ubwiza

Amarushanwa y’ubwiza ni kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bigira abakunzi benshi. Urebye mu Rwanda kuva aya marushanwa yatangira usanga yarakunzwe ku rwego rwo hejuru ndetse ni ibintu abantu bishimiye cyane nk’inzira yagiye ifungurira amarembo abakobwa babashije kuyitabira bakabasha kwitinyuka nabo bakumva ko bashoboye ndetse kuri ubu hari abatanga ubuhamya ko kuba barabashije kwitinyuka bakitabira ano mmarushanwa byabafunguriye amarembo kuri ubu bakaba bamaze kugera ku rwego rushimishije.

Si mu Rwanda gusa kuko aya marushanwa aba mu bihugu byose bigize isi ndetse byaje kugera aho hategurwa amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi bagatora umukobwa umwe mubaturutse mu bihugu bitandukanye akaba Nyampinga cyangwa se Miss w’isi yose.

Gusa iyo uzengurutsse muri bimwe mu bihugu byo mu Burayi, usanga hari aho bijya gutandukanira no mu Rwanda. Mu bihugu byo hanze y’u Rwanda usanga abakobwa bose babyifuza bitabira aya amarushanwa harimo n’abakoresha mu nzego zicunga umutekano hatitawe ku byo bakora. Gusa mu Rwanda siko bimeze, abakobwa baba mu nzego zicunga umutekano ntabwo baba bemerewe kwitabira aya marushanwa aribyo usanga abantu bavuga ko ari nko kubabuza amahirwe nyamara bakagombye kubareka bakajya nabo bayitabira hatitawe ko bakora mu nzego z’umutekano.

Mu kiganiro cyanyuze kuri radio Isango star, ubwo umuhanzikazi Bwiza, yabazaga umuvugizi wa Police Bwana Boniface, impamvu abakobwa b’abapolice ndetse n’abandi bakora mu nzego z’umutekano batajya bitabira amarushanwa y’ubwiza nk’uko usanga mu bindi bihugu byo hanze bikorwa, yavuze ko buri gihugu kugira ibyo kigenderaho ndetse n’uburyo bacunga umutekano wabo.

Yagize ati “Buri gihugu kigira ibyo kigenderaho ndetse n’uburyo bacunga umutekano wabo, twebwe rero kugeza ubu ntabwo abacu baremererwa kuba bajya kwitabira amarushanwa y’ubwiza gusa wenda wasanga natwe igihe kikagera bakaba babyemererwa.”

Yakomeje agira ati “Twebwe twumva ko umukobwa wahisemo kuza mu nzego z’umutekano, ubwo aba ari byo yahisemo abona ko bimubereye Kandi aba asanzwe azi ko ayo marushanwa ahari ariko agahitamo kuza. Rero hano mu Rwanda iyo yahisemo kuza gucunga umutekano nta mpamvu yo gushaka no kujya muri ayo marushanwa ahubwo agomba gushyira umutima ku kazi.”

Aya marushanwa y’ubwiza yongeye gusubukurwa nyuma ya jenoside mu mwaka wa 2009 ikamba rya mbere riza kwegukana Miss Bahati Grace.

Kugeza ubu iri rushanwa ryari rimaze kugera ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, ryabaye risuhagaritswe bitewe n’ibibazo bishinjwa abateguraga aya marushanwa harimo ruswa ishingiye ku gitsina. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe rizaba ryasubukurirwa n’ubwo bamwe bavuga ko nta kizere cy’uko rizagaruka.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga