Kirehe:Hagiye kubakwa uruganda ruzakemura ikibazo cy’amazi

 

 

Kimwe nk’ahandi mu bice byo hirya no hino mu gihugu,mu karere ka Kirehe hakunze kugaragara ikibazo ry’ibura ry’amazi.

Kuri ubu ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bufite umushinga bari gukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi,WASAC kugira ngo iki kibazo cy’ ibura ry’amazi ryabagaho cyane cyane ku gihe cy’izuba.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe RANGIRA Bruno yagize ati:”Amazi muri rusange,dufite umushinga turimo dukorana na WASAC yo gutanga amazi atari muri aka gace gusa no mu karere muri rusange kuko twatangiye inyigo yashojwe mu ntangiriro za 2023.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri uwo mushinga hagiye kubakwa uruganda rw’amazi muri Nyamugari.

Yagize ati:” Turateganya ko aha ngaha muri Kagasa hafi yo muri uyu murenge wa Nyamugari ariho hazashyirwa uruganda runini rw’amazi,bityo bizadufasha gutanga amazi hano ariko no kuyageza mu bindi bice by’akarere hatari amazi.”

Mayor Rangira yongeyeho ko ari umushinga munini.

Ati:” Ni umushinga munini,twashoje inyigo,Kandi turimo turakorana na WASAC kugira ngo dushake ingengo y’imari yabyo turizera ko ibyo ari byose muri izi ntangiriro z’uyu mwaka tuzabwira abaturage ba hano aho tugeze ku bijyanye no kubagezaho amazi.”

Ibi bigiye gukorwa mu gihe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ari uko muri uyu mwaka wa 2024 aribwo izarangira abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 100%.

Jean Damascene IRADUKUNDA Kglnews I Kirehe

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame